Uko byagenze ngo uwari uyoboye Igihugu kirimo umwiryane yegure ari imahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Henry Ariel, yeguye ku mirimo ye, ari mu mahanga nyuma y’uko imitwe ikorera mu Gihugu cye imubujije kukigarukamo aho yari yitabiriye inama yigaga ku bibazo by’Igihugu cye.

Henry Ariel amaze iminsi ashyirwaho n’abaturage, giterwa n’ubugizi bwa nabi burimo kwiyongera muri iki Gihugu yari ayoboye.

Izindi Nkuru

Bibaye nyuma y’uko abategetsi bo mu karere iki Gihugu giherereyemo bateraniye muri Jamaica kuri uyu wa Mbere ngo baganire ku mpinduka za politike muri Haiti.

Henry yageze muri Puerto Rico ari na ho yeguriye, nyuma y’uko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Haiti, imubujije gutaha mu Gihugu cye, ubwo yari avuye muri Kenya na America.

Ubwegure bwe yabutangaje binyuze mu butumwa bw’amashusho, ndetse asaba abaturage ba Haiti kugira ituze. Yagize ati “Guverinoma nkuriye irahita yegura ako kanya nihamara gushyirwaho inama yo guhindura ubutegetsi.”

Henry yeguye mu gihe abaturage bamaze iminsi mu mihanda bamagana ubutegetsi bwe, bavuga ko bashaka Perezida wagiyeho atowe.

Henry yategetse iki Gihugu mu buryo bw’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 2021, nyuma y’uko uwari Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, kuva icyo gihe yagiye asubika amatora avuga ko umutekano mu Gihugu ugomba kubanza kugaruka.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru