Umunyarwanda umaze imyaka 30 yarabeshye America yatahuwe ahita atabwa muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Eric Tabaro Nshimiyimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yafashwe n’ubutabera bw’iki Gihugu nyuma yo gutahura ko amaze imyaka 30 yarabihishe.

Uyu Munyarwanda yafashwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, muri Leta ya Ohio aho atuye, akaba akurikiranyweho n’Ubutabera bwa America, ibyaha birimo guhisha ibimenyetso by’amakuru y’impamo.

Izindi Nkuru

Akurikiranyweho kandi kubeshya Urukiko mu rubanza rw’uwitwa Teganya Jean Leonard, aho yari umutangabuhamya mu rubanza rwabaye mu 2019, akarutangamo amakuru anyuranye n’ukuri.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Nshimiyimana yari umurwanashyaka w’ishyaka rya MRND ryateguye Jenoside yakorewe Abatutsi rikanayishyira mu bikorwa, aho yari umwe mu bakomeye muri iri shyaka, dore ko yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umushinjacyaha w’Agataganyo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joshua S. Levy yavuze ko Ubutabera bw’iki Gihugu bukurikiranye kuri uyu Munyarwnada ibirimo kuba amaze imyaka 30 yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko uru ruhare rwe yaruhishe agamije kugira ngo abone ubuhungiro n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Joshua yatangaje ko Itegeko ryerecyeye abimukira n’abashaka ubuhungiro rya USA ridashobora guhonyorwa ku bantu nk’aba baka ubuhungiro biyoberanyije kandi barakoze ibibi.

Yagize ati “Itegeko ryacu rirebana n’abimukira n’abashaka ubuhungiro ribereyeho kurinda abagizweho ingaruka n’itotezwa, ntabwo ribereyeho ababigizemo uruhare.”

Yizeje ko inzego zo muri Leta Zunze Ubumwe za America, zizakomeza gushakisha abantu nk’aba, ndetse bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Nshimiyimana usanzwe ari mu bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi b’ingeri zitandukanye, aho we ubwe akurikiranyweho kuba hari abo yishe akoresheje ubuhiri n’umuhoro.

Inyandiko zitanga ubuhamya bw’ibyo yakoze muri Jenoside, zivuga ko hari umwana w’umuhungu w’imyaka 14 yise, ndetse n’umugabo wari ufite ibyo akora muri Kaminuza y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru