Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, bakoze imyigaragambyo bamagana amabwiriza bavuga ko aremereye bashyiriweho, batanu muri bo bayigwamo.
Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kabiri, ibaye nyuma y’icyumweru ihuriro ry’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi muri Afurika y’Epfo risabye abanyamuryango bayo kwirara mu mihanda bakigaragambya basaba ko bakurirwaho amabwiriza aremereye bashyiriweho.
Bamagana kandi kuba abayobozi b’inzego z’ibanze barahawe ububasha bwo kujya bafata umushoferi uri mu makosa, cyangwa udafite uruhushya rwo gutwara imodoka n’ibindi byangombwa bisabwa umushobori utwara imodoka zitwara abagenzi.
Aba bashoferi batangaje ko imyigaragambyo yayo izakomeza, igihe cyose ibiganiro biri kuba hagati y’ihuriro ryabo na Guveinoma.
Minisitiri w’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Sindisiwe Chikunga yategetse ko hahita harekurwa byihuse imodoka zitwara abagenzi zose zari zafashwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Cape Town.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10