Perezida Kagame yirukanye abayobozi 10 barimo abazize ibinyuranyije n’ihame-ngenga ry’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi 10 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru n’Abayobozi b’Uturere dutatu two muri iyi Ntara, birukaniwe impamvu zo kutuzuza inshingano zabo, cyane cyane kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, nyuma y’uko muri iyi Ntara habereye ibiro byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono.”

Iyirukanwa ry’aba bayobozi rikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu masaha akuze yo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Iri tangazo riterura rigira riti “Nyuma y’isesengura rimaze gukorwa, rikagaragaza ko bamwe mu bayobozi batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, None ku wa 08 Kanama, abayobozi bakurikirana bakuwe mu mirimo:”

Abakuwe mu mirimo, ni Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaguru, aho yahise asimburwa by’agateganyo na Nzabonimpa Emmanuel.

Hirukanywe kandi abayobozi mu Karere ka Musanze, barimo Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere, wahise asimburwa by’agateganyo na Bizimana Hamiss, hirukanwa Kamanzi Axele wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage.

Abandi bahagaritswe ni Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, na Muzabyimana Francois wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Muri aka Karere ka Musanze, ni ho habereye ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’, ryamaganywe by’umwihariko n’Umuryango RPF-Inkotanyi wagaragaje ko iki gikorwa kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Iki gikorwa cyanagarutsweho cyane, cyatumye uwari Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ka Musanze ushinze Iterambere ry’Ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yegura.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo kuri uyu wa 08 Kanama mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, rigaragaza ko hirukanywe kandi abandi bayobozi barimo abo mu Karere ka Gakenke, nka Nizeyimana Jean Mari Vianney wari Umuyobozi w’aka Karere, wahise asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aime Francois.

Hahagaritswe kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles wari umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Naho mu Karere ka Burera, hahagaritswe Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere, wahise asimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yahagaritswe
Na Ramuli Janvier wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Ndetse na Kamanzi Axele wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru