S.Africa: Hatangajwe imibare mishya y’ingaruka z’ibyago byatewe n’ibyabaye ku nyubako yubakwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko inyubako yari iri kubakwa mu gace ka George muri Afurika y’Epfo igwiriye abantu, hatangajwe ko abamaze kumenyekana bitabye Imana ari batandatu (6) mu gihe abarenga 40 bakiri gushakishwa kuko bagwiriwe n’inkuta.

Iyi nyubako yaguye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yubakwaga muri aka gace ka George kari mu bilometero 400 uvuye mu mujyi wa Cape Town ugana Iburasirazuba.

Izindi Nkuru

Iyi mpanuka ikiba hahise hatangira ibikorwa by’ubutabazi ndetse, hanifashishwa imbwa mu gushakisha abagwiriwe n’inkuta.

Amakuru yatanzwe, avuga ko abantu babashije gukurwamo ari bazima, ari 28, mu gihe abataraboneka bikekwa ko bakiri munsi y’inkuta ari 47, barimo 11 bamaze kumenyekana aho baherereye kuri uyu wa kabiri, nk’uko byatangajwe na Colin Deiner ukuriye itsinda riri mu bikorwa by’ubutabazi wagize ati “Twabashije kuvugana n’abantu 11.”

Umuyobozi w’Intara, Alan Winde na we yagize ati “Bamaze munsi amasaha arenga 24, ni igihe kirekire birumvikana.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yihanganishije imiryango yabuze abayo, asaba ko hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetese asaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo kwirinda ko impanuka nk’iyi yazongera kubaho.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru