Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Lieutenant Colonel mu ngabo zakoze Jenoside wanayihamijwe yapfiriye mu Gihugu yari yarirukanywemo

radiotv10by radiotv10
08/05/2024
in MU RWANDA
0
Uwari Lieutenant Colonel mu ngabo zakoze Jenoside wanayihamijwe yapfiriye mu Gihugu yari yarirukanywemo
Share on FacebookShare on Twitter

Anatole Nsengiyumva wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari yaranayihamijwe, yapfiriye muri Niger, aho yajyanywe na bagenzi be ariko iki Gihugu kikabirukana, bakaba barabuze Igihugu kibakira.

Amakuru y’urupfu rwa Anatole Nsengiyumva yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, aho yaguye muri Niger.

Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ari umwe mu bacuramugambi bayo, yapfuye azize uburwayi.

Ni umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe n’Urukukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) bakaza koherezwa muri Niger, ariko iki Gihugu kikaza gufata icyemezo cyo kubirukana, ubu bakaba batarabona ikibakira.

Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye, yanigeze gukatirwa gufungwa burundu n’uru rukiko mu mpera za 2008.

Yahamijwe gukora Jenoside, aho yateguye umugambi wo kwica Abatutsi mu bice bitandukanye, birimo mu Mujyi wa Gisenyi, muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Nyundo.

Ibi bikorwa byose yabikoraga nk’umusirikare wari ukomeye, ndetse akaba yari umuyobozi ukuriye abasirikare mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − five =

Previous Post

S.Africa: Hatangajwe imibare mishya y’ingaruka z’ibyago byatewe n’ibyabaye ku nyubako yubakwaga

Next Post

Nyuma y’uko M23 itegujwe kugabwaho ibitero simusiga haravugwa amakuru mashya y’imirwano

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’uko M23 itegujwe kugabwaho ibitero simusiga haravugwa amakuru mashya y’imirwano

Nyuma y’uko M23 itegujwe kugabwaho ibitero simusiga haravugwa amakuru mashya y’imirwano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.