Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaragaje ko abakinnyi yazanye muri iyi kipe bamuseka barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe atabazaniye ubusa kuko bakoze akazi mu ikipe y’Igihugu Amavubi ubwo yatsindaga Guinea 3-0 mu mukino wa gicuti.
Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022 ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru Amavubi yakinnye umukino wa gicuti na Guinea warangiye u Rwanda rutsinze 3-0 Guinea.
Ni umukino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yiganjemo abataramara igihe kinini bahamagarwa mu Mavubi, yarushijemo Guinea by’umwihariko yerekana impano zidasanzwe za bamwe mu bakinnyi b’u Rwanda.
Umunyezamu Hakizimana Adolphe usanzwe ari uwa Rayon Sports, ni umwe mu bagarutsweho kubera uburyo yagiye akuramo ibitego byabaga byabazwe.
Nyuma y’uyu mukino, abantu batandukanye bagaragaje ko igihe kigeze ngo abakinnyi bakiri bato bahabwa umwanya na bo bakigaragaza.
Mu bagize icyo bavuga barimo Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports wigeze kotswa igitutu ashinjwa gushaka gusenya iyi kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda.
Yagize ati “Umukino w’uyu munsi Amavubi urashimishije, nyuma y’Imyaka ibiri tubengutswe abasore bato ariko bafite impano zidasanzwe (Adolphe na Clement), Mashami Vincent abonye ko bashoboye abaha amahirwe yo kubanza mu kibuga. Abakiri bato barashoboye bahabwe amahirwe bizatanga umusaruro.”
Sadate wasaga nk’ubwira abarimo Abanyamakuru ashinja kugambirira kumwangisha abantu “mushukaga abantu ko nsenye Rayon Sports ko nkinga abantu ibikarito mu maso, mubonye ko zitari impinja nzanye ahubwo narimo gukora Recrutement y’ibyishimo y’Amavubi. N’undi munsi ntimuzongere.”
Yakomeje agira ati “Igihe ni umwarimu utabeshya kuko kigaragaza ukuri n’abantu. Ubu ejo abo mwitaga ibikarito bazitwa Intwari munabeshya uruhare mwabihizemo ngo babe Intwari.”
RADIOTV10