SADC yasezeranyije DRCongo ko igiye gutekereza ku bushotoranyi bushinjwa u Rwanda ikagira icyo ikora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo (SADC), havugiwemo amagambo yo kwikoma u Rwanda rushinjwa ubushotoranyi kuri DRC, ndetse ko Ibihugu bigize uyu Muryango bigomba gufasha Congo kwigobotora ibibazo by’umutekano mucye.

Muri iyi nama yabere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi uyobora iki Gihugu yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23, aruvugaho amagambo aremereye yumvikanamo nko kwibasira iki Gihugu cy’igituranyi.

Izindi Nkuru

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo-Kinshasa wakunze gushinja u Rwanda ashize amaganga, yaboneyeho gushimira Ibihugu binyamuryango bya SADC.

Yagize ati “Munyemerere nshimire Umuryango wacu wa SADC ku bwo kwifatanya n’Abanye-Congo muri ibi bihe Igihugu cyacu gihanganye n’ubushotoranyi bw’igituranyi cyacyo cy’u Rwanda.”

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, mu ijambo yavugiye muri iyi nama y’ihuriro rya 42 ry’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, yavuze ko nk’Igihugu kinyamuryango kibasiwe n’ibi bibazo bizanototera umuryango wose.

Yavuze ko nk’Ibihugu binyamuryango, bagomba gushyira hamwe bagafasha DRC ku kibazo cy’ubushotoranyi gikorerwa n’u Rwanda, gusa u Rwanda rwakunze guhakana ibyo rushinjwa.

Yagize ati “Ndashaka gukoresha uyu mwanya ngo mvuge ko nta mahoro, nta mutekano cyangwa ituze, imishinga yose dushobora gukorera hamwe nk’umuryango, ntacyo yageraho. Tugomba gutera ingabo mu bitugu DRC kugira ngo ibone umutekano. Ibyo bizadufasha gushyira mu bikorwa imishinga nk’iy’ingufu, iy’amazi ndetse n’iyo kuzamura ubukungu.”

Yakomeje agira ati “Nanone kandi nka SADC tugomba gutekereza ku bushotoranyi buturuka mu Burasirazuba bwa DRC. birumvikana neza ko tugomba guhuriza hamwe ingufu.”

Yakomeje avuga ko uko gushyira hamwe bizatuma babasha kubohora agace kamaze iminsi katari mu maboko ya Leta ya Congo Kinshasa bityo bikanabafasha gutuma iki Gihugu kibona amahoro n’umutekano.

Iri jambo rya Perezida wa Zambia ryumvikanamo ko SADC yaba na yo yifuza gutanga umusanzu mu bikorwa byo guhasha imitwe yitwaje intwaro nyuma yuko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na wo wabyiyemeje ndetse ingabo za mbere z’u Burundi zikaba zaramaze kugera muri Congo.

U Rwanda rwazanywe mu majwi y’iyi nama rwo rwakunze guhakana kenshi ko ntaho ruhuriye n’umutwe wa M23 ahubwo ko ari ikibazo kireba ubutegetsi bwa DRC nubwo bubona busa nkaho bukitaza bugashakira umuti aho utari.

Leta y’u Rwanda na yo ishinga iya DRC gufasha umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe ndetse ukaba ukomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda no mu karere.

U Rwanda kandi rugaragaza FDLR nk’imbarutso y’ibibazo byinshi by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo kuko kuva wagera muri kiriya Gihugu wagiye uhohotera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ari na byo byatumye havuka imitwe nka M23 yiyemeje guharanira uburenganzira bwa bariya Banye-Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru