Salima Mukansanga yongeye gukora Amateka 

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga Rhadia, ari mubasifuzi bazayobora imikino yo mu gikombe cy’isi cy’abagore kizabera muri Australie na New Zeland.

Nyuma y’uko Mukansanga Salima yakoze amateka akaba umusifuzi w’umugore wa mbere wagaragaye mu gikombe cy’Afurika cy’abagabo, icyo gihe mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun hari hatoranyijwe abasifuzi 63 bane muribo bari abagore barimo MUKANSANGA Salima.

Izindi Nkuru

Binyuze ku rukuta rwa FIFA uwitwa Kari Seitz, umunyamarekakazi wari ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imisifurire y’abasifuzi b’abagore muri FIFA, yavuze ko adashaka ko abagore bahabwa inshingano kuko ari abagore ahubwo bagomba kubikorera.

Mu gikombe cy’isi cy’abagabo cyabereye muri Qatar umwaka ushize 2022 yongeye gukora amateka yabaye umusifuzi wa kane ubwo ikipe y’igihugu y’ubufaransa yanyagiraga Austraria ibitego 4-1.Icyo gihe umusifuzi Salima yahise yandika amateka yo kuba umugore wa mbere w’umunyafrika watoranyijwe gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo.

Kuri ubu byamaze kwemezwa ko uyu musifuzi Salima Mukansanga Rhadia azaba ari mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abagore muri Kamena uyu mwaka kizabera muri New Zeland no muri Australia.

ESTHER FIFI UWIZERA / RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru