Amakuru arambuye ku bahanutse mu igorofa ubwo bishimiraga kureba Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanganishije abantu 12 bahanutse mu igorofa iri i Nyabugogo ubwo bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu ubwo yatambukaga akabasuhuza. Babiri mu bakomereye muri iyi mpanuka barwariye muri CHUK kuko barembye cyane.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari ahinduye avuye gusura bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Izindi Nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Perezida Paul Kagame yatambukaga mu gace ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yasanze abaturage bamutegereje ari benshi bifuza kumusuhuza, na we ntiyabatenguha arahagarara, yururuka mu modoka arabaramutsa.

Abaturage bamugaragarije urugwiro n’urukundo byinshi nkuko bisanzwe, ariko bamwe kubera umubyigano wo kuba buri wese yifuzaga kwihera ijisho Umukuru w’Igihugu, byatumye baremerera ibyuma biba ku igorofa imwe y’i Nyabugogo, bituma bicika, bikubita hasi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryacyeye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangiye bugira buti “Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri iyi mpanuka hakomereyemo abantu 12, barimo abagore (4) bane n’abagabo umunani (8).

Bugakomeza bugira buti “Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK.”

Ubu buyobozi busoza buvuga ko bukomeza kuba hafi aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka yatewe n’umubyigano w’abishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu.

Perezida Paul Kagame ukunze gutungura abaturage akabaramutsa dore ko na bo baba bamukumbuye bifuza kumubona amaso ku yandi, yari yanasuhuje abaturage bo mu Karere ka Musanze, ubwo yari avuye mu Karere ka Rubavu, guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru