Lionel Messi yongeye guhabwa urw’amenyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mukino w’umunsi wa 35, muri Shampiyona y’Ubufaransa wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu kizigenza Lionel Messi yongeye kuvugirizwa induru n’abafana ba Paris Saint Germain.

Lionel Messi nubwo atatsinze igitego muri uyu mukino yakinnye neza ndetse afasha Paris Saint Germain kunyagira ikipe ya AC Jacia ibitego 5-0.

Izindi Nkuru

Paris Saint Germain yari iherutse kumuhana ibyumweru bibiri , kubera ko yagiye muri Saudi Arabia mu bukerarugendo adasabye uruhushya ikipe byanatumye asiba imyitozo.

Messi yagarutse ibihano bitarangiye kuko yasabye imbabazi, gusa ibyo kuba yarahawe imbabazi no kuba yafashije ikipe gutsinda ntibyabujije abafana kongera kugaragaza imyitwarire idahwitse bamuvugiriza induru.

Abandi bakinnyi ba Paris Saint-Germain bafataga umupira maze abafana bagakoma amashyi ariko wafatwa na Lionel Messi bakavuza induru.

Ntabwo ari ubwa mbere babikoze kuko no ku yindi mikino bagiye bagaragara banamutuka. Byamaze kwemezwa ko Messi atazakomezanya na Paris Saint-Germain, ariko igisigaye ni ukumenya indi kipe azerekezamo.

ESTHER FIFI Uwizera / RadioTV10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru