Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse mu gihe kitazwi umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ngo kubera imyitwarire idahwitse.
Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru FERWAFA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo mu itangazo ryatambutse kuri Twitter.
Ubu butumwa bwa FERWAFA bugira buti “FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.”
FERWAFA ikomeza igira iti “Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”
Niyonzima Olivier Seif wari uri kumwe na bagenzi be muri Kenya, hari amakuru avuga ko kuva ejo yabuze ku buryo yaba abajyanye n’ikipe y’Igihugu ndetse n’abakinnyi bagenzi be bari bamubuze.
Niyonzima Olivier Sefu usanzwe ari umukinnyi wo hagati, ahagaritswe mu ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe kuri uyu wa Mbere yatsindiye iyi kipe Igitego kimwe ubwo yakinaga na Kenya.
Uyu mukinnyi wakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse, yari yanuye muri APR FC yirukanywe burundu na bwo ashinjwa imyitwarire mibi.
Radio&TV10