Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Sena, yatangaje inkuru y’akababaro y’umwe mu Basenateri, Hon. Ntidendereza William, witabye Imana azize uburwayi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Sena y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, rivuga ko Senateri Ntidendereza William yitabye Imana kuri iki cyumweru.
Iri tangazo rya Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier, rigira riti “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Senateri Ntidendereza William witanye Imana uyu munsi ku itariki ya 03/09/2023 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize uburwayi.”
Sena ivuga ko izatangaza amakuru ajyanye n’umuhango wo gushyingura nyakwigendera, yaboneyeho no kwihanganisha umuryango we.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Senateri Ntidendereza William yari amaranye iminsi iyi ndwara yamuhitanye, kuko yari amaze amezi atandatu arwaye.
Nyakwigendera Hon. Ntidendereza William wabaye mu burezi cyane, yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1996 kugeza muri 2000.
Yanagize indi myanya inyuranye irimo iyo mu nzego z’Ibanze, aho kuva muri 2006 kugeza muri 2008, yari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro.
Ntidendereza William wari n’inzobere mu bijyanye n’umuco, yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2012, aza no kuba Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego rw’Itorero ry’Igihugu.
Yari amaze imyaka ine muri Sena y’u Rwanda, dore ko yayinjiyemo muri 2019 ubwo yatorerwaga guhagarira Umujyi wa Kigali, atsinze batatu bari bahanganye barimo Hon Zeno Mutimura, Buteera John, na Rwakayiro Mpabuka Ignace.
RADIOTV10