Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sena y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro y’Umusenateri witabye Imana

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Sena y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku nkuru y’akababaro y’Umusenateri witabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Sena, yatangaje inkuru y’akababaro y’umwe mu Basenateri, Hon. Ntidendereza William, witabye Imana azize uburwayi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Sena y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, rivuga ko Senateri Ntidendereza William yitabye Imana kuri iki cyumweru.

Iri tangazo rya Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier, rigira riti “Sena y’u Rwanda ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Senateri Ntidendereza William witanye Imana uyu munsi ku itariki ya 03/09/2023 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize uburwayi.”

Sena ivuga ko izatangaza amakuru ajyanye n’umuhango wo gushyingura nyakwigendera, yaboneyeho no kwihanganisha umuryango we.

Amakuru avuga ko nyakwigendera Senateri Ntidendereza William yari amaranye iminsi iyi ndwara yamuhitanye, kuko yari amaze amezi atandatu arwaye.

Nyakwigendera Hon. Ntidendereza William wabaye mu burezi cyane, yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1996 kugeza muri 2000.

Yanagize indi myanya inyuranye irimo iyo mu nzego z’Ibanze, aho kuva muri 2006 kugeza muri 2008, yari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro.

Ntidendereza William wari n’inzobere mu bijyanye n’umuco, yanabaye Umuyobozi Wungirije w’Itorero ry’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2012, aza no kuba Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego rw’Itorero ry’Igihugu.

Yari amaze imyaka ine muri Sena y’u Rwanda, dore ko yayinjiyemo muri 2019 ubwo yatorerwaga guhagarira Umujyi wa Kigali, atsinze batatu bari bahanganye barimo Hon Zeno Mutimura, Buteera John, na Rwakayiro Mpabuka Ignace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Mu mujyi wa Kigali habaye Impanuka ihitana abantu 6, abandi batanu barakomereka

Next Post

Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Abatishoboye batunguwe n’icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

Karongi: Abatishoboye batunguwe n'icyemezo bafatiwe nyuma yo gutoranywa ngo bazafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.