Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie na Senateri Evode Uwizeyimana basezeranye n’abakunzi babo mu rusengero.
Umuyobozi Wungirije wa RDB, Niyonkuru Zephanie yari aherutse guterera ivi umukunzi we muri Gicurasi 2021 mu birori byabereye mu murima w’icyayi w’i Gisakura, mu ishyamba rya Nyungwe.
Ubu Niyonkuru Zephanie yatangaje ko yamaze gusezerana n’umukunzi we mu rusengero mu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa.
Mu mafoto yashyize kuri Twitter ye, Niyonkuru Zephanie, yagaragaje ko yasezeraniye mu rusengero rwa EAR, agasezeranywa na Pasiteri Antoine Rutayisire.
Yagize ati “Twamaze gusezerana.”
Ku rundi ruhande kani, Umunyapolitiki Senateri Evode Uwizeyimana wari uherutse gusezerana mu mategeko, yasabye anakwa umukunzi we, banasezerana mu rusengero.
Senateri Evode Uwizeyimana yari aherutse gusezerana mu mategeko na Zena Abayisenga mu birori byabaye tariki 29 Ukwakira 2021.
Evode Uwizeyimana usanzwe ari Umushingamategeko muri Sena y’u Rwanda, yari yarahiriye ku idarapo ry’u Rwanda kubana mu buryo bwemewe n’amategeko na Zena Abayisenga.
RADIOTV10