Senegal: Hamenyekanye amakuru yari ategerejwe ku Matora ya Perezida nyuma ya bombori bombori

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yatangaje itariki y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rutesheje agaciro icyifuzo cye cyo kuyasubika akimurirwa mu mpera z’uyu mwaka, ibyari byanazamuye imidugararo mu Gihugu.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu muri Senegal, azaba tariki 24 werurwe nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwanze icyifuzo cy’uko yari kuzaba tariki 02 Mata 2024, kuko rwavuze ko Manda ya Macky Sall yari kuzaba yararangiye kandi hagomba kuboneka uzamusimbura itararangira.

Izindi Nkuru

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Senegal, rivuga ko Macky Sall yahise anasesa Guverinoma, aho Minisitiri w’Intebe Amadou Ba, yahise asimbuzwa uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Sidiki Kaba.

Ibi byakozwe kuko Amadou Ba wari Minisitiri w’Intebe, ari mu bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo azashobore kwiyamamaza.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu muri Senegal yari ateganyijwe tariki 25 Gashyantare 2024, gusa Perezida Macky Sall aza kuyasubika, kuko yifuzaga ko yigizwa inyuma akazaba mu kwezi k’Ukuboza, ariko Urukiko rw’Ikirenga ruza kubitera utwatsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall, ubwo yasubikaga aya matora, bamushinje gushaka kugundira ubutegetsi nyuma y’irangira rya manda ye, ari nayo ntandaro y’imvururu n’imyigaragambyo yamaze ukwezi muri Senegal.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru