Uwari uhanganye na Trump yakuyemo ake karenge asigira ubutumwa abamushyigikiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nikki Haley wari uhanganye na Donald Trump mu matora y’ibanze y’uzahagararira Abarepubulikani mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yakuyemo ake karenge, asiga asabye abarwanashyaka gushyigikira uyu munyapolitiki wifuza gusubira muri ‘White House’.

Nikki Haley wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Carolina y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje iki cyemezo cyo kuva muri aya matora y’ibanze, kuri uyu wa Gatatu.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Iki ni cyo gihe cyo guhagarika ubukangurambaga bwanjye. Narabivuze kenshi ko Abanyamerika bagomba gukora ibishoboka kugira ngo amajwi yabo yumvikane. Ni byo nakoze. Ndetse nta nubwo mbyicuza.”

Yakomeje avuga ko uku kwemera guhangana na Trump nubwo na we yari amushyigikiye, atari aje gukina, ahubwo ko yagombaga na we kugaragaza ibitekerezo bye.

Ati “Iteka nzakomeza kuba Umurepubulikani, kandi nzahora nshyigikira Umukandida, ariko kuri iyi ngingo, nk’uko Margaret Thatcher yaduhaye inama ubwo yagiraga ati ‘ntukagendere mu gihiriri. Iteka ujye ushaka kuzamura n’ibitekerezo byawe’.”

Yakomeje agira ati “Ubu ni cyo gihe ngo Donald Trump yegukane intsinzi, yaba ari iy’abari mu ishyaka ryacu ndetse n’abandi bose batigeze bamushyigikira. Kandi ndizera ko azabigeraho.”

Uyu munyapolitiki wanabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye ku butegetsi bwa Trump, yavuze ko Trump naramuka atorewe kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, ari we iki Gihugu cyitezeho kongera kugarura ubushongore n’ubukaka byacyo, ngo bikomeje guhungabana.

Nikki Haley yahigamiye Trump
Yasabye abari bamushyigikiye kujya inyuma ya Trump

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru