• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bigateza intugunda bigiye gufatwaho icyemezo

radiotv10by radiotv10
05/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Senegal: Ibyatangajwe na Perezida bigateza intugunda bigiye gufatwaho icyemezo
Share on FacebookShare on Twitter

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Senegal, baraterana baganire ku biherutse gutangazwa na Perezida Macky Sall, by’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu agomba gusubikwa, byazamuye umujinya mu baturage bakanirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo.

Birasaba ko kugira ngo iki cyemezo cya Perezida cyemerwe, Abadepite batora ku bwiganze bwa 3/5 by’abadepite 165 bose bateraniye muri iyi nama iterana kuri uyu wa Mbere.

Iyi nama idasanzwe iteguwe nyuma y’amasaha macye habaye imyigaragambyo yamagana iki cyemezo cya Perezida Sall, yanasize umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi atawe muri yombi ashinjwa gutegura no guteza imvururu.

Macky Sall akimara gutangaza ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 25 Gashyantare 2024 azasubikwa agashyirwa mu mezi atandatu ari imbere, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise batangaza ko batabyemeye kuko bisa no gushimuta Itegeko Nshinga ry’Igihugu.

Icyakora nubwo ibitangazamakuru bitandukanye birimo France 24, byatangaje ko iki cyemezo cya Perezida Macky Sall cyakurikiwe n’imyigaragambyo.

Ikinyamakuru The African News cyanditse ko umunsi w’ejo ku Cyumweru nta kimenyetso cy’imyigaragambyo cyagaragaraga mu murwa mukuru Dakar.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 8 =

Previous Post

M23 yatangaje ibigezweho ku rugamba ruyihanganishije na FARDC rukomeje kumvikanamo intwazo rutura

Next Post

Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze mu karere ruherereyemo (AMAFOTO)

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze mu karere ruherereyemo (AMAFOTO)

Perezida wa Pologne utegerejwe mu Rwanda yageze mu karere ruherereyemo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.