Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Ousmane Sonko wari kuri uyu mwanya kuva muri 2024.
Ahmadou Al Aminou Lo, wagizwe minisitiri w’intebe wa Senegal, yahoze ari impuguke muri banki nkuru y’iki gihugu, ndetse azwiho ubunararibonye mu by’imari n’ubukungu. Akaba ashyizweho nyuma y’iminsi mike perezida Faye yirukanye mu buryo butunguranye Ousmane Sonko, wahoze ari umujyanama n’umufatanyabikorwa we wa hafi, bafatanyije kugera kubutegetsi 2024, ndetse anasesa guverinoma yose.
Ibi byarushijeho kugaragaza umwuka mubi uri hagati y’abayobozi bakuru b’igihugu, icyakora Inteko Ishinga Amategeko iri kwitegura gutora ku cyemezo cyo gusubiza Sonko mu mwanya w’umudepite, nubwo ari icyemezo kitavugwaho rumwe, kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko biramutse bikozwe, byaba ari ukurenga ku mategeko, kuko Sonko atigeze ajya mu nteko na mbere.
Kurindi ruhande ariko Amavugurura aherutse ku itegeko rigenga amatora muri Senegal, yatumye kuri ubu Sonko yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ibintu bishobora kuzateza guhangana gukomeye mu matora ataha hagati y’aba banyapolitiki bombi bahoze ari inshuti n’abafatanyabikorwa ba hafi.
Minisitiri w’intebe mushya wa Senegal Ahmadou Al Aminou Lo, wasimuye Ousmane Sonko kuri uyu mwanya, aje muri izi nshingano mu gihe Senegal ihanganye n’ibibzo by’ubukungu n’umwenda leta ibereyemo amahanga ungana 132% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10






