Shampiyona irimo guhatana gukabije ku makipe y’amacyeba igarutse mu mahina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iri kugaragaramo kuryana insyataburenge hagati y’amakipe atatu asanzwe ari amacye, igarutse bigeze ahakomeye.

Ni imikino y’umunsi wa 28, ije Kiyovu Sports iyoboye urutonde n’amanota 57, igakurikirwa na mucyeba wayo Rayon Sports n’amanota 55, na yo igakurikirwa na mucyeba wayo APR FC yo ifite amanota 54.

Izindi Nkuru

Imikino ya mbere y’umunsi wa 28, izaba kuri uyu uwa Gatandatu hakinnwa imikino itanu, mu gihe ku munsi wo ku Cyumweru hakinnwa imikino 3.

Imikino yose izabimburirwa n’umukino uzahuza Marines FC yakira Bugesera FC, bakaba bazakina saa sita n’igice kuko ku isaha ya saa cyenda, Rutsiro FC izakira Sunrise FC.

Mu yindi mikino iteganyijwe ikipe ya AS Kigali mu Bugesera izakira Gasogi United, mu gihe Mukura VS izasurwa na Etincelles i Huye.

Naho Rwamagana FC yo izaba yakiriye Police FC iheruka no gusezererwa na Rayon Sport mu Gikombe cy’Amahoro.

Ku Cyumweru tariki 07 Gicurasi 2023, hari imikino itatu y’amakipe yose agifite amahirwe ku gikombe.

I Bugesera, ikipe ya APR FC izakira Espoir FC yamaze no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports yo izaba yakiriye Gorilla FC, naho Kiyovu Sports izaba yasuye Musanze FC yamaze no guhagarika umutoza mukuru wayo.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru