Ubuyobozi bwa Shene ya ZACU TV izwiho umwihariko wo gutambutsa filimi z’Inyarwanda, ndetse n’ubwa CANAL+, bamuritse imishinga ihuriweho y’umwaka utaha wa 2025, irimo na filime ya Muzika izagaragaramo umuhanzi Juno Kizigenza ugezweho muri muzika nyarwanda kubera ibihangano bye byigaruriye imitima y’abatari bacye.
N’ibirori byabaye tariki 27 Nzeri 2024 bikitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.
Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki.
Ati “Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.”
Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.
Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson MISAGO, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.
Ati “Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse, ikaba izaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.”
Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.
Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.
ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, nka 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka ‘IKAZE.’
RADIOTV10