Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Sinema Nyarwanda igiye kunguka filimi nshya zirimo izakinamo umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/09/2024
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Sinema Nyarwanda igiye kunguka filimi nshya zirimo izakinamo umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Shene ya ZACU TV izwiho umwihariko wo gutambutsa filimi z’Inyarwanda, ndetse n’ubwa CANAL+, bamuritse imishinga ihuriweho y’umwaka utaha wa 2025, irimo na filime ya Muzika izagaragaramo umuhanzi Juno Kizigenza ugezweho muri muzika nyarwanda kubera ibihangano bye byigaruriye imitima y’abatari bacye.

N’ibirori byabaye tariki 27 Nzeri 2024 bikitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki.

Ati “Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.”

Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.

Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV

Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson MISAGO, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.

Ati “Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse, ikaba izaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.”

Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, Wilson MISAGO
Seri ya Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya kuri ZACU TV

Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.

Sophie TCHATCHOUA, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA

Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.

ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, nka 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka ‘IKAZE.’

Aime Abizera, umuyobozi wa CANALBOX ndetse na Birgit Wuthe ushinzwe filime muri Rwanda Development Board (RDB) ni bamwe mu bari bitabiriye ibi birori.
Abakinnyi banyuranye ba filime bari bitabiriye ibi birori

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko byavuye mu biganiro bya Congo n’u Rwanda i Luanda

Next Post

Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

Ubutumwa bwa mbere Hezbollah yageneye Israel nyuma yo kwivugana umuyobozi wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.