Somalia: Umutwe wagabye igitero cy’ubwiyahuzi cyaguyemo abiganjemo abasirikare wamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa Al-Shabab wigambye igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu batanu barimo abasirikare bane bo mu ngabo z’Umuryango w’Ubumwe bw’Abarabu bari mu butumwa muri Somalia.

Iki gitero cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dosoje, cyagabwe ku birindiro bya gisirikare, biherereye mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru wa Somalia i Mogadishu.

Izindi Nkuru

Nyuma y’amasa macye habaye iki gitero, umutwe wa Al-Shabab ushamikiye kuri Al-Qaeda, wigambye ko ari wo wakigabye nk’uko ukunze kubigenza.

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yihanganishije Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku bwo gutakaza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, n’imiryango yabo.

Iki gitero kije gikurikira icyabaye mu cyumweru gishize ku wa Kabiri, ubwo imodoka yari itezemo igisasu yaturikiraga mu isoko mu murwa mukuru Mogadishu, kigahitana abaturage 10 b’abasivili, mu guhe abakomeretse barenga, na cyo cyigambwe n’uyu mutwe wa Al-Shabab.

Assouamani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru