• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Somalia: Urasaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru rwazamuye ubwoba

radiotv10by radiotv10
04/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Somalia: Urasaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru rwazamuye ubwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batuye mu Karere ka Howl Wadaag mu mujyi wa Mogadishu muri Somalia, bahunze ingo zabo nyuma y’aho humvikanye urusaku rw’amasasu menshi hafi y’urugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Hassan Ali Khaire.

abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Khaire yatangaje ko we n’abo bari kumwe bagabweho igitero bikozwe n’ingabo za Leta, mu gihe bari bari kwitegura imyigaragambyo iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane.

Iyi bibaye mu gihe Somalia yongeye kwinjira mu bibazo bya politiki nyuma y’aho Perezida Hassan Sheikh Mohamud atangarije ko manda ye yongerewe umwaka umwe, nyamara yaragombaga kurangira ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka.

Icyo cyemezo cyamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi b’uturere dutandukanye, bavuga ko kidakurikije amategeko.

Byari byitezwe ko imyigaragambyo yo kugaragaza icyo kutishimira iki cyemezo yaba ku wa Kane.

Tubibutse ko Mbere y’ibi bibazo, Hassan Ali Khaire yari yavuye aho yakoreraga mu gace gakomeye karinzwe cyane ka Green Zone kegereye ikibuga cy’indege cya Mogadishu, yimukira iwe mu mujyi kugira ngo yifatanye n’abateguraga imyigaragambyo.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Khaire yagize ati:

“Twagabweho igitero n’ingabo ziyobowe na Perezida warangije manda ye. Twari turi kwitegura imyigaragambyo y’amahoro yari iteganyijwe ku munsi ukurikiyeho.”

amashusho yafashwe n’itangazamakuru agaragaza abaturage biruka bahunga mu gace ka Howl Wadaag, mu gihe amasasu yarakomeje kumvikanaga cyane hafi y’aho.

Abatangabuhamya bavuze ko babonye abasirikare bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagongana n’abapolisi ba Somalia.

Umwe muri bo, Saleban Mahad, yagize ati:

“Kurasa byamaze nk’iminota 15 mbere y’uko bihosha. Banakoresheje za roketi (RPGs), kandi urusaku rw’iturika rwumvikanaga mu duce twinshi dukikije aho.”

Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ko amakimbirane ya politiki muri Somalia ashobora guteza umutekano muke no gukaza umwuka mubi hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

The benefits of spending one day offline

Next Post

Ibyamamare Will Smith n’umugore we bagaragaye mu ruhame bwa mbere mu mezi atandatu

Related Posts

Ibitero by’indege z’intambara mu rugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC byakajije umurego

Ibitero by’indege z’intambara mu rugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC byakajije umurego

by radiotv10
04/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga uruhande bahaganye mu mirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwongereye imbaraga mu bitero rukoreshamo...

Inteko ya America yafashe icyemezo gishobora kugabanyiriza Perezida Trump ububasha mu ntambara ya Iran

Inteko ya America yafashe icyemezo gishobora kugabanyiriza Perezida Trump ububasha mu ntambara ya Iran

by radiotv10
04/06/2026
0

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America yatoye ingingo yo kugabanyiriza Perezida Donald Trump ububasha mu gukomeza gukora...

Abaturanyi b’uwari wasanzwemo Ebola ahagenzurwa na AFC/M23 babwiwe uko bakwiye kumwitwaraho akiva mu Bitaro

Abaturanyi b’uwari wasanzwemo Ebola ahagenzurwa na AFC/M23 babwiwe uko bakwiye kumwitwaraho akiva mu Bitaro

by radiotv10
04/06/2026
0

Umuturage wo mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari wasanganywe...

Trump yemeje ko yise Netanyahu izina ryumvikana nk’igitutsi anavuga icyabimuteye

Trump yemeje ko yise Netanyahu izina ryumvikana nk’igitutsi anavuga icyabimuteye

by radiotv10
03/06/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yemeje ko yise ijambo ryumvikana nk’igitutsi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin...

Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

Abasirikare babiri bo hejuru muri M23 na FDLR bafatiwe ibihano na America

by radiotv10
03/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri M23, na Gustave Kubwayo ubukuriye...

Next Post
Ibyamamare Will Smith n’umugore we bagaragaye mu ruhame bwa mbere mu mezi atandatu

Ibyamamare Will Smith n'umugore we bagaragaye mu ruhame bwa mbere mu mezi atandatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe amahoteri ane mu Rwanda yafunzwe by’agateganyo n’impamvu

Abagera muri miliyoni 4,4 bamaze kwifotoza mu Rwanda ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabunga

Ibitero by’indege z’intambara mu rugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC byakajije umurego

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.