Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zahaye imyitozo y’ibanze abakobwa 60 biga mu Ishuri ribanza rya Malakia muri Malakal, y’uburyo bashobora kwirwanaho mu gihe hari ushatse kubahohotera.
Izi ngabo ziri mu Butumwa bwa UNMISS, zakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, aho zahaye iyi myitozo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Malakia Girls Primary School.
Iki gikorwa kigamije guha ubushobozi abanyeshuri ku myitozo y’ibanze yabafasha kwirwanaho mu bihe by’ibibazo, no kumva ko bafitiye icyizere imbaraga z’umubiri ndetse no kuba bakwihagararaho mu rundi rubyiruko.
Ni mu gihe muri iki Gihugu cya Sudan y’Epfo, hakigaragara ibikorwa byinshi byo guhohotera abari n’abategarugori, ku buryo iyi myitozo y’ibanze izafasha aba bana b’abakobwa.
Umuyobozi wa Malakia Girls Primary School, Chol Nyok, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’inkunga yazo, byumwihariko kuri iyi myitozo bahaye abana b’abakobwa.
Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gusaba ingabo z’u Rwanda kudufasha muri ubu bumenyi kuko twizera ko ari ingenzi ku bakobwa bacu kuba bagira ubushobozi bwo kwirwanaho. Turifuza ko bakurana kwihagararaho kandi babasha no kwirinda.”
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yashimangiye akamaro k’iyi myitozo y’ibanze yahawe aba bana bato, n’icyo izabafasha.
Yagize ati “Ntabwo dutoza abantu kugira ngo bajye kurwana, tubatoza kugira ngo babashe kwirinda. Ibi ni Ibihugu by’ibivandimwe, rero ni inshingano zacu zo gufatanya mu kuba abantu babasha kwirwanaho, byumwihariko ku bakiri bato bo mizero y’ejo hazaza.”
Imyitozo yahawe aba bana, irimo tekiniki abakobwa bashobora gukoresha mu kwirwanaho, no kuba bashobora kugaragariza uwashaka kubahohotera ko bitashoboka.
RADIOTV10