Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zahaye imyitozo y’ibanze abakobwa 60 biga mu Ishuri ribanza rya Malakia muri Malakal, y’uburyo bashobora kwirwanaho mu gihe hari ushatse kubahohotera.

Izi ngabo ziri mu Butumwa bwa UNMISS, zakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, aho zahaye iyi myitozo abanyeshuri b’abakobwa bo muri Malakia Girls Primary School.

Iki gikorwa kigamije guha ubushobozi abanyeshuri ku myitozo y’ibanze yabafasha kwirwanaho mu bihe by’ibibazo, no kumva ko bafitiye icyizere imbaraga z’umubiri ndetse no kuba bakwihagararaho mu rundi rubyiruko.

Ni mu gihe muri iki Gihugu cya Sudan y’Epfo, hakigaragara ibikorwa byinshi byo guhohotera abari n’abategarugori, ku buryo iyi myitozo y’ibanze izafasha aba bana b’abakobwa.

Umuyobozi wa Malakia Girls Primary School, Chol Nyok, yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bw’inkunga yazo, byumwihariko kuri iyi myitozo bahaye abana b’abakobwa.

Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gusaba ingabo z’u Rwanda kudufasha muri ubu bumenyi kuko twizera ko ari ingenzi ku bakobwa bacu kuba bagira ubushobozi bwo kwirwanaho. Turifuza ko bakurana kwihagararaho kandi babasha no kwirinda.”

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yashimangiye akamaro k’iyi myitozo y’ibanze yahawe aba bana bato, n’icyo izabafasha.

Yagize ati “Ntabwo dutoza abantu kugira ngo bajye kurwana, tubatoza kugira ngo babashe kwirinda. Ibi ni Ibihugu by’ibivandimwe, rero ni inshingano zacu zo gufatanya mu kuba abantu babasha kwirwanaho, byumwihariko ku bakiri bato bo mizero y’ejo hazaza.”

Imyitozo yahawe aba bana, irimo tekiniki abakobwa bashobora gukoresha mu kwirwanaho, no kuba bashobora kugaragariza uwashaka kubahohotera ko bitashoboka.

Bagaragaje ko imyitozo bahawe bazajya bayifashisha
Basabwe kuba bihagararaho
Lt Col Simon Kabera yavuze ko iyi myitozo yari ngombwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse

Next Post

Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

Umuhanzi waririmbye mu itsinda ryamamaye ku Isi yapfuye urupfu rutunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.