Abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe na Leta ya Tanzania baramukiye mu myigaragambyo ku munsi w’urubanza rw’umuyobozi wabo uherutse gutabwa muri yombi. Ni imvururu zabaye kuri uyu wa kane ariko zikaba zikomeje muri iki gihugu.
Freeman Mbowe n’abandi bafatanyije kuyobora ishyaka rya Chadema batawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo basangwaga mu nama igamije gusaba impinduka mu itegeko nshinga.
Kuri uyu wa kane nibwo bagejewe imbere y’urukiko bashinjwa ibyaha byo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’indi migambi mibisha ,ariko urubanza rwahise rusubikwa.
Abarwanashyaka ba Chadema n’ababashyigikiye nabo baramukiye mu mihanda itandukanye, bandi bajya aho urubanza rwaberaga basaba ko arekurwa byihuse bati “Mbowe ntabwo agira iterabwoba ni ukumuharabika”.
Icyakora iyi myigaragambyo yabo ntacyo yatanze, ahubwo Polisi nayo yabirayemo ibata muri yombi.
Inkuru ya: Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)