• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania: Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku musore wari umurobyi warokoye abantu

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO
3
Tanzania: Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku musore wari umurobyi warokoye abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 20 wo muri Tanzania wagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa bamwe mu bari mu ndege yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Victoria, akomeje kwisanga ahantu atatekerezaga ko yagera.

Majaliwa Jackson wamaze kugirwa intwari muri Tanzania kubera kurukora ubuzima bw’abantu 24 bari muri iriya ndege ya Precision Air yakoze impanuka ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo, yanakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, ahabwa icyubahiro kimukwiye.

Ubwo yazaga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yambaye isuti y’umukara, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson wakiriye iyi Ntwari, yashimiye uyu musore ndetse n’abandi barobyi bagenzi be bamufashije mu kurokora bariya bagenzi.

Ubwo yahabwaga ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko, Abayigize bahise bakomera rimwe amashyi bagaragaza ko bishimiye igikorwa yakoze.

Majaliwa Jackson kandi yamaze kugororerwa na Guverinoma ya Tanzania yamaze kumuha akazi mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara, ndetse ubwo yazaga mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yari kumwe na bamwe mu bakozi b’iri shami.

Ubwo habaga umuhango wo gusezera ku bantu 19 baguye muri iriya mpanuka wabereye kuri sitade ya Kagera mu gace ka Kaitaba, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yahaye uyu musore miliyoni 1 y’Amashilingi ya Tanzania.

Uyu musore kandi yamaze gutangira imyitozo n’amahugurwa mu ishuri ryigisha ibyo kuzima inkongi no gutabara riri mu gace ka Handeni.

Ubwo yakirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko
Ubwo yakirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko

RADIOTV10

Comments 3

  1. Nyirahabineza vestine says:
    4 years ago

    Nintwari pe

    Reply
  2. Nzakagendana says:
    4 years ago

    Inzira z’Imana ni ibihumbi kugira ngo itugirire neza.

    Reply
  3. Munyampeta Emmanuel says:
    4 years ago

    Yewe nintwari kbs kuko yagize neza rwose imana imuhe umugisha gusa namwe mwagize neza kumutekerezaho mukamuha nakazi ariko mwari mukwiriye kumuha akazi komumazi kuko ndumva ariko akwiriye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − sixteen =

Previous Post

Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Next Post

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.