Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tanzania: Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku musore wari umurobyi warokoye abantu

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO
3
Tanzania: Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku musore wari umurobyi warokoye abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 20 wo muri Tanzania wagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa bamwe mu bari mu ndege yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Victoria, akomeje kwisanga ahantu atatekerezaga ko yagera.

Majaliwa Jackson wamaze kugirwa intwari muri Tanzania kubera kurukora ubuzima bw’abantu 24 bari muri iriya ndege ya Precision Air yakoze impanuka ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo, yanakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Yakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, ahabwa icyubahiro kimukwiye.

Ubwo yazaga mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yambaye isuti y’umukara, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson wakiriye iyi Ntwari, yashimiye uyu musore ndetse n’abandi barobyi bagenzi be bamufashije mu kurokora bariya bagenzi.

Ubwo yahabwaga ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko, Abayigize bahise bakomera rimwe amashyi bagaragaza ko bishimiye igikorwa yakoze.

Majaliwa Jackson kandi yamaze kugororerwa na Guverinoma ya Tanzania yamaze kumuha akazi mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara, ndetse ubwo yazaga mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yari kumwe na bamwe mu bakozi b’iri shami.

Ubwo habaga umuhango wo gusezera ku bantu 19 baguye muri iriya mpanuka wabereye kuri sitade ya Kagera mu gace ka Kaitaba, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yahaye uyu musore miliyoni 1 y’Amashilingi ya Tanzania.

Uyu musore kandi yamaze gutangira imyitozo n’amahugurwa mu ishuri ryigisha ibyo kuzima inkongi no gutabara riri mu gace ka Handeni.

Ubwo yakirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko
Ubwo yakirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko

RADIOTV10

Comments 3

  1. Nyirahabineza vestine says:
    3 years ago

    Nintwari pe

    Reply
  2. Nzakagendana says:
    3 years ago

    Inzira z’Imana ni ibihumbi kugira ngo itugirire neza.

    Reply
  3. Munyampeta Emmanuel says:
    3 years ago

    Yewe nintwari kbs kuko yagize neza rwose imana imuhe umugisha gusa namwe mwagize neza kumutekerezaho mukamuha nakazi ariko mwari mukwiriye kumuha akazi komumazi kuko ndumva ariko akwiriye

    Reply

Leave a Reply to Munyampeta Emmanuel Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Next Post

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

IZIHERUKA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya
IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Hamenyekanye umubare w’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kubera imirwano ya FARDC na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.