Habaye impinduka mu masaha yo gutangiriraho akazi n’amasomo mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2023 isaha yo gutangiriraho akazi ari saa tatu za mu gitondo (09:00’) kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00’) ndetse n’isaha yo gutangiriraho amasomo mu mashuri, irahindurwa.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Ingingo ya kabiri y’imyanzuro y’iyi nama y’Abaminisitiri, ivuga ko “mu mashuri, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (08:30’ AM) ageze saa kumi n’imwe z’umugoroba (05:00’ PM).”

Igakomeza igira iti “Ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ni umunani (8), guhera saa tatu za mu gitondo (9:00’AM) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (05:00 PM) hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko.”

Ku bijyanye n’abakozi, Guverinoma ivuga ko isaha imwe hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

Uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa muri Mutarama umwaka utaha wa 2023, ndetse ku bijyanye n’ibireba amashuri, Minisiteri y’Uburezi ikazatanga amabwiriza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru