• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho

radiotv10by radiotv10
16/03/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ni achievement- Ubutumwa bwa mbere bw’Umunyamakuru Leonidas akigera ku kinyamakuru yerecyejeho
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Ndayisaba Leonidas watangiye akazi kuri RADIOTV10, yavuze ko gukorera iki gitangazamakuru, ari amahirwe adasanzwe, kuko iyi radio iri mu zifite ibigwi, ikaba ari na yo yaboneye izuba izindi zose zigenga mu Rwanda.

Leonidas yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2026, ubwo yahabwaga ikaze na bagenzi be kuri microphone za Radio 10 mu kiganiro 10 Sports kizwi nk’Urukiko.

Uyu munyamakuru uri mu barambye mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, yatangaje ko yishimiye kwinjira mu muryango mugari w’abakozi bwa RADIOTV10.

Ati “Ni radio na Televiziyo by’ibigwi kuko ni imwe mu zimaze igihe zigenga zikorera mu Rwanda [bagenzi be bamwibukije ko iyi radio ari yo yabayeho bwa mbere mu zigenga mu Rwanda]. Ubwo rero kuba wabona amahirwe yo kuyikoraho, nubwo nyine rimwe na rimwe umuntu avuga akajya hirya akajya hino, ariko ugiriwe ubuntu bakaguha iyo opportunity yo kuza kuri Radio na TV 10 biba ari amahirwe ku buzima bw’umuntu. Ubwo rero navuga ngo icya mbere ni achievement kuba mbogezeho.”

Ndayisaba Leonidas, muri iki kiganiro 10 Sports azajya akorana na bamwe mu banyamakuru n’ubundi bigeze gukorana ku bindi bitangazamakuru, nka Ephrem Kayiranga na we uri mu bafite uburambe n’ubuhanga mu mwuga w’itangazamakuru.

Ati “Na we Hitimana twarakoranye kuri Salus twarabanye, Kanyizo na we turahorama Ida na we nubwo uyu munsi adahari […] navuga ngo mvuye mu bwiza njya mu bundi, kandi ndizera ko byanze bikunze nzagerageza gufatanya na mwe tukagira ibyo tugeraho biteza imbere siporo y’u Rwanda.”

Ndayisaba avuga ko atari ubwa mbere yifuje gukorana n’aba banyamakuru no gukorera iki gitangazamakuru, ariko ko kuba bibaye, ari iby’agaciro kuri we.

Uyu munyamakuru umaze imyaka 18 mu mwuga w’Itangazamakuru, yawutangiriye kuri Salus, akomereza kuri City Radio, yavuyeho akaza kwerecyeza ku Ijwi rya Afurika, yavuyeho agahita ajya kuri Flash TV& FM, na ho yavuye agahita ajya kuri Isiba Radio& TV yakoreraga kugeza ubu, ari na yo avuyeho aza kuri RADIOTV10.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Twahirwa Moses yagarutse imbere y’Urukiko ararutakambira

Next Post

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by'inshuti bimwe bibutera utwatsi rugikubita

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.