Tanzania: Ibitego bya Bocco na Mugalu byatumye Simba SC yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Coastal Union

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Simba SC yatwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021 nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wakinwaga ku mugoroba w’iki Cyumweru.

Ibitego bya Simba SC byatsinzwe na John Raphael Bocco (13’) na Chris Mugalu (23’) bityo Simba SC yuzuza amanota 79 mu mikino 32. Gutsinda uyu mukino byatumye Simba SC irusha Yanga SC amanota icyenda (9) mu gihe hasigaye imikino ibiri kugira ngo shampiyona isozwe.ImageImage

Izindi Nkuru

David Kameta 27, Chris Mugalu  7na John Bocco 22 bishimira igitego

Uyu mukino ntabwo Simba SC yari yawukaniye kuko wabonaga hitabajwe abakinnyi badakunze kubona umwanya mu ikipe ya mbere kuko Beno David Kakolanya yari mu izamu, Ibrahim Ame yari kumwe na Kennedy Wilson Djuma mu mutima w’ubwugarizi.

David Kameta yari inyuma iburyo, Gadiel Kamagi Michael ari ibumoso. Erasto Edouard Nyoni, Chatous Chota Chama, Rally Bwalya bari hagati mu gihe abakina bajya imbere bari bagizwe na Luis Miquissone, Chris Mugalu na John Bocco nka kapiteni.Image

Image

Gadiel Michael Kamagi umukinnyi w’ibumoso muri Simba SC

Aishi Salum Manula (GK), Shomar Salim Kapombe, Mzamiru Yassin Said, Taddeo Lwanga, Said Hamis Ndemla, Meddie Kagere na Hassan Dilunga bari ku ntebe y’abasimbura.

Simba SC isigaje gukina na Azam FC umukino uteganyijwe kuwa kane tariki 15 Nyakanga 2021 mbere yo kuzakira Namungo FC ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021 ari nabwo izahabwa igikombe cya 22 cya shampiyona.Image

Simba Sc yatwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021Image

Erasto Edouard Nyoni usanzwe akina mu bwugarizi muri iyi minsi ari gukorera hagatiImage

David Kameta ukina inyuma iburyo muri Simba SC yari yahawe umwanya

Image

Coastal Union yabaye ikipe Simba Sc yatwariyeho igikombe

Image

 

Image

Image

Chris Mugalu azengereza ubwugarizi bwa Coastal Union

Image

Clatous Chota Chama (17), Erasto Nyoni (18) na John Bocco (22) baburanya umusifuziImage

John Raphael Bocco atera penaliti ku munota wa 23 ahita yuzuza ibitegho 15 muri shampiyona 2020-2021

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru