Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda2022: Intambara iri iwabo ntiyamuciye intege…Umunya-Ukraine yegukanye Etape 6

radiotv10by radiotv10
25/02/2022
in SIPORO
0
TdRda2022: Intambara iri iwabo ntiyamuciye intege…Umunya-Ukraine yegukanye Etape 6
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Ukraine, Anatoliy Budyak ukinira TSG Cycling Team, yegukanye agace ka Gatandatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 mu gihe Manizabayo Eric yongeye kuza ku mwanya wa gatatu.

Aka gace k’iri rushanwa, kahagurutse i Musanze kerecyeza mu Mujyi wa Kigali, gafite ibilometero 152 kagaragayemo uguhangana gukomeye ndetse bamwe mu bakinnyi bari bakomeye muri iri rushanwa bakaba bamaze kurivamo ritararangira.

Mu barivuyemo, harimo Umunyarwanda Mugisha Samuel wagize uburwayi ndetse n’Umufaransa Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM wigeze no kuyobora urutonde rusange.

Agace kakinwe uyu munsi, karangiye Umunya-Ukraine Anatoliy Budyak akegukanye aho yaje akurikirwa n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael na we usanzwe afite izina rizwi muri Tour du Rwanda, aho bombi bakoresheje amasaha 03:35’21”.

Umunyarwanda Manizabayo Eric yongeye kuza ku mwanya wa gatatu, aho yaje nyuma ho amasegonda 05” n’aba ba mbere.

Manizabayo Eric ku munsi w’ejo hashize, na bwo yari yaje ku mwanya wa gatatu ubwo na bwo yarushwaga n’uwa mbere amasegonda 3”.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael yahise afata umwambaro w’umuhondo, kuko ubu ni we uyoboye urutonde rusange mu gihe umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ari Manizabayo Eric uri ku mwanya wa 10 agakurikirwa na Muhoza Eric uri ku mwanya wa 11.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 8 =

Previous Post

Indi ntambwe mu kuzahura umubano: Uwo muri Guverinoma y’u Burundi ari mu Rwanda

Next Post

Amarira y’Abamotari arahanaguwe burundu: Hafashwe imyanzuro ku bibazo bakunze kugaragaza

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amarira y’Abamotari arahanaguwe burundu: Hafashwe imyanzuro ku bibazo bakunze kugaragaza

Amarira y’Abamotari arahanaguwe burundu: Hafashwe imyanzuro ku bibazo bakunze kugaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.