Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

TdRda2022: Umufaransa watwaye Etape I yegukanye n’iya V, Umunyarwanda aba uwa 3

radiotv10by radiotv10
24/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
TdRda2022: Umufaransa watwaye Etape I yegukanye n’iya V, Umunyarwanda aba uwa 3
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Geniez Alexandre wegukanye agace ka mbere ta Tour du Rwanda 2022, yegukanye n’aka gatanu ka Muhanga-Musanze mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Manizabayo Eric waje ari uwa gatatu.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, agace ka gatanu ka Tour du Rwanda, katangiriye mu mujyi wa Muhanga kerecyeza i Musanze.

Abakinnyi bahagurutse ari 71 bo mu makipe 19, ubwo bari bamaze kugenda Ibilometero 39, Peloton yari igizwe n’abakinnyi 47 yarimo maillot jaune, yashyikiriye Umunyarwanda Nsengimana wari wamaze kubasiga.

Bageze I Shyorongi Abakinnyi 9 basohotse muri peloton biyunga ku itsinda riyoboye isiganwa ririmo Merchan, Eyob, Ewart, Geniez, Marchand.

Abo bakinnyi 9 ni Madrazo, Laurance, Main, Mulueberhane, Hayter, O.Goldstein, Moïse Mugisha, Manizabayo na Restrepo.

Bageze ku bilometero 64 Itsinda riyoboye isiganwa ryari rigizwe n’abakinnyi 14.

Bamaze kugenda Ibilometero 72, Uko abasiganwa bakurikiranye ahashyizwe umuhigo wo gutanguranwa mu mpinga y’umusozi aho wegukanywe na Rolland (1), Alba (2) na Madrazo (3).

Ubwo bari basigaje ibilometero bitatu, Umufaransa Pierre Rolland yabanje kwataka ariko mu kanya gato mugenzi we Geniez Alexandre amwiyungaho aza no kumutanga aho basoreza akoresheje amasaha 03:12’14” mu gihe Pierre Rolland yakoresheje 03:12’17” (amurusha amasegonda 3”).

Umunyarwanda Manizabayo Eric na we yahise ahasesekara aho aruswa amasegonda 19” na Geniez aho yakoresheje amasaha 3:12’33”, undi Munyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric akaba yahagereye rimwe na Mugisha Moise bombi barushwa amasegonda 20” na Geniez.

Umunyarwanda yinjiye muri Top 10 ku rutonde rusange

Urutonde rusange ruyobowe n’umunya-Espagne Madrazo Ruis Angel akaba akurikiwe n’Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael bombi banganya amasaha bamaze gukoresha 13:57’52”.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, ni Muhoza Eric urushwa umunota 1’36”mu gihe Manizabayo Eric ari ku mwanya wa 13 akaba arushwa iminota 02’10”.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Kayonza: Umugabo yapfuye yiyahuye ku nshuro ya gatatu asiga asabye nyina ikintu gikomeye

Next Post

Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.