• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRwanda2024: Umufaransa yegukanye Etape5 hahita habaho impinduka zatumye uwambaye ‘Maillot Jaune’ ahinduka

radiotv10by radiotv10
22/02/2024
in SIPORO
0
TdRwanda2024: Umufaransa yegukanye Etape5 hahita habaho impinduka zatumye uwambaye ‘Maillot Jaune’ ahinduka
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling, yegukanye agace ka gatanu, hahita hanabaho impinduka ku rutonde rusange, ubu ruyobowe n’Umubiligi William Junior Lecerf.

Ni agace kakinwe abakinnyi basiganwa n’igihe ibizwi nka Individual Time Trial, ko mu Karere ka Musanze ahasanzwe hazwiho ibirori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, aho abakinnyi bagenze ibilometero 13 baturuka ku Isoko rya Musanze, berecyeza mu Kinigi.

Umufaransa Pierre Latour wanigaragaje mu gace ka kane k’ejo hashize katurukaga mu Karere ka Karongi kerecyeza mu ka Rubavu, ni we wegukanye aka gace ka gatanu, aho yakoresheje iminota 23’31”.

Ni mu gihe uwakoresheje ibihe bito wakurikiye uyu Mufaransa, ari Milan Donie ukinira ikipe ya Lotto-Dstny, we wakoresheje iminota 24’42”, akurikirwa na Dillon Geary wa Afurika y’Epfo we wakoresheje iminota 26’34”.

Ku mwanya wa Kane kandi haje Jelle Harteel na we ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step, we wakoresheje iminota 27’53”, wakurikiwe na Solomon Mekuria ukinira ikipe ya May Stars wakoresheje iminota 28’17”.

Nyuma y’aka gace kandi, hahise habaho impinduka ku rutonde rusange rwari ruyobowe n’Umuhorandi Pepijn Reinderink, wahise wamburwa umwambaro w’umuhondo, ubu ukaba ugiye kuraranwa na William Junior Lecerf wegukanye agace ka kane k’ejo hashize.

Mu muhanda uyu munsi ubwo abakinnyi banyukiraga igare

Pierre Latour uyu munsi ubwo yari asoje aka gace
William Junior Lecerf nawe ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step wanegukanye Etape 4 ni we urarana umwambaro w’umuhondo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Afurika yasabye Congo ibyakunze kugaragazwa n’u Rwanda inagira icyo isaba Ibihugu byombi

Next Post

Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.