Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRwanda2024: Umufaransa yegukanye Etape5 hahita habaho impinduka zatumye uwambaye ‘Maillot Jaune’ ahinduka

radiotv10by radiotv10
22/02/2024
in SIPORO
0
TdRwanda2024: Umufaransa yegukanye Etape5 hahita habaho impinduka zatumye uwambaye ‘Maillot Jaune’ ahinduka
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransa Pierre Latour ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Pro Cycling, yegukanye agace ka gatanu, hahita hanabaho impinduka ku rutonde rusange, ubu ruyobowe n’Umubiligi William Junior Lecerf.

Ni agace kakinwe abakinnyi basiganwa n’igihe ibizwi nka Individual Time Trial, ko mu Karere ka Musanze ahasanzwe hazwiho ibirori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, aho abakinnyi bagenze ibilometero 13 baturuka ku Isoko rya Musanze, berecyeza mu Kinigi.

Umufaransa Pierre Latour wanigaragaje mu gace ka kane k’ejo hashize katurukaga mu Karere ka Karongi kerecyeza mu ka Rubavu, ni we wegukanye aka gace ka gatanu, aho yakoresheje iminota 23’31”.

Ni mu gihe uwakoresheje ibihe bito wakurikiye uyu Mufaransa, ari Milan Donie ukinira ikipe ya Lotto-Dstny, we wakoresheje iminota 24’42”, akurikirwa na Dillon Geary wa Afurika y’Epfo we wakoresheje iminota 26’34”.

Ku mwanya wa Kane kandi haje Jelle Harteel na we ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step, we wakoresheje iminota 27’53”, wakurikiwe na Solomon Mekuria ukinira ikipe ya May Stars wakoresheje iminota 28’17”.

Nyuma y’aka gace kandi, hahise habaho impinduka ku rutonde rusange rwari ruyobowe n’Umuhorandi Pepijn Reinderink, wahise wamburwa umwambaro w’umuhondo, ubu ukaba ugiye kuraranwa na William Junior Lecerf wegukanye agace ka kane k’ejo hashize.

Mu muhanda uyu munsi ubwo abakinnyi banyukiraga igare

Pierre Latour uyu munsi ubwo yari asoje aka gace
William Junior Lecerf nawe ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step wanegukanye Etape 4 ni we urarana umwambaro w’umuhondo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + thirteen =

Previous Post

Afurika yasabye Congo ibyakunze kugaragazwa n’u Rwanda inagira icyo isaba Ibihugu byombi

Next Post

Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Perezida Kagame na Salva Kiir wa S.Sudan unayoboye EAC baganiriye ku bibazo by’akarere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.