TduRwanda2024: Etape2 yaranzwe no kwigaragaza kw’Abanyarwanda yegukanywe n’Umunya-Israel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga- Kibeho kanakinwe bwa mbere muri iri siganwa.

Aka gace ka kabiri kari gafite ibilometero 130, kahagurukiye mu mujyi wa Muhanga, kerecyeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ari na ko gace gakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda.

Izindi Nkuru

Ni agace kagaragayemo guhatana cyane, aho abakinnyi batatu barimo Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda, bakomeje kuyobora bagenzi be.

Munyaneza Didier wari kumwe na Henri Alexandre Mayer, na Nsengiyumva Shemu, kandi ni na we wegukanye amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe mu Karere ka Ruhango.

Ubwo bari bamaze kugenda ibilometero 50, n’ubundi aba bakinnyi ni bo bari bakomeje kuyobora isiganwa, aho bari bamaze gushyiramo intera y’iminota 7’50”.

Bakomeje kuyobora abandi, ndetse banashyiramo ikinyuranyo cy’iminota, yazamutse ikagera ku minota 8’15’’, ariko abari babari inyuma bakomeza kubegera.

Aba bakinnyi bari bayoboye abandi, bageze ku bilometero 71, ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka, aho hari hasigayemo iminota 5’25’’.

Abarimo Umunyarwanda Munyaneza Didier, bakunze kuyobora bagenzi be

Umunyarwanda Nsengiyumva Jean Bosco, na we yaje kuva muri bagenzi be, bari kumwe mu gikundi cy’inyuma, na we aza gufata icyari kimuri imbere, aho yaje kwegera bagenzi be, babiri ari bo Munyaneza Didier na Henri Alexandre Mayer.

Bageze ku bilometero 81, ikinyuranyo cy’iminota cyongeye kugabanuka, aho hari hamaze kugeramo iminota 4’35’’, mu gihe byageze ku bilometero 87 hasigayemo iminota 4’.

Nsengiyumva na we yaje gukora atake

Bageze ku bilometero 102 ikinyuranyo cyongeye kugabanuka, ariko n’ubundi abakinnyi batatu ari bo bakiyoboye ari bo Alexandre Mayer, Munyaneza na Nsengiyumva, aho ikinyuranyo cyari kimaze kuba umunota 1’45’’.

Ubwo abakinnyi bari bamaze kugera mu bilometero 106, hari hamaze gusigaramo ikinyuranyo cy’amasegonda 55’’.

Bageze mu bilometero 10 bya nyuma, abakinnyi babiri barimo umunyarwanda Manizabayo Eric ndetse na Teugels, babaye nk’abasatira abari babari imbere.

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech ni we wegukanye aka gace ka kabiri, akoresheje amasaha 3:17’31” mu gihe Umubiligi William Junior Lecerf wanigaragaje mu gace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru, yaje ku mwanya wa kabiri.

Mu bakinnyi icumi ba mbere, nta Munyarwanda wajemo, mu gihe harimo Abafaransa batatu, Ababiligi babiri barimo n’uyu wegukanye umwanya wa kabiri.

Isiganwa ryaryoheye benshi nk’uko bisanzwe

Itamar Einhorn yegukanye etape 2
Na bagenzi be bari bamuri hafi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru