Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko agiye guhura na Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi, kandi ko ibyo bazaganira bigamije kongera kuzahura Igihugu cye, avuga ko agiye kukiganisha ku byiza Abanyamerika batabonye mu myaka 50 ishize.
Trump ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, kuri uyu wa Kabiri ubwo yari i Michigan, yavuze ko mu cyumweru gitaha azahura Mininisiri w’Intebe w’u Buhindi, Narendra Modi.
Yavuze ko ibiganiro hagati ye na Modi bizibanda ku mikoranire mu rwego rw’ubucuruzi hagati ya USA n’u Buhindi kandi ko bizagira inyungu ku baturage b’Ibihugu byombi.
Ati “Mu gihe u Buhindi aribwo bwazambyaga umubano wacu mu bucuruzi, azaza mu cyumweru gitaha, tuzahura. Ministri Modi arahambaye nshatse navuga ko ari umugabo w’umunyakuri.”
Trump yakomeje agira ati “Tugiye gukora ubucuruzi buzagira inyungu ku mpande zombi. Muzi ikizahita kiba? Tugiye kuboba amafaranga menshi. Ese murabizi? Muzi ko nizeye ko Leta yanyu ari yo izabyungukiramo cyane. Ndabasezeranya ko Leta yanyu igiye kugera ku rwego ruhambaye mutigeze mubona mu myaka 50 ishize.”
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhindi Narendra Modi azagirira uruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe Za America kuva tariki ya 21 kugera kuya 23 Nzeri 2024.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10