Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yasubije Kamala Harris wifuza ko bongera guhurira mu kiganiro mpaka
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump uri guhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko nta kindi kiganiro mpaka azagirana na Visi Perezida Kamala Harris bahanganye mu matora.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’iminota micye itora ry’ibanze mu bikorwa byo kwiyamamaza, rigaragaje ko Trump ari imbere ya Kamala Harris muri Leta z’ibanze, aho yagize amajwi abiri, mu gihe uwo bahanganye nta jwi yagize, hagendewe ku kiganiro mpaka cyabahuje.

Mu butumwa bwa Trump, yagize ati “niba uwo duhanganye atsinzwe urugamba, amagambo ya mbere navuga, ni uko nshaka kumujya kure.”

Yakomeje agira ati “Amatora agaragaje ko natsinze ikiganiro mpaka cyampuje na mugenzi wanjye Kamala Harris Umukandida udashoboye w’Aba- Democrats mu ijoro ryo ku wa Kabiri, agahita yifuza ko haba ikiganiro mpaka cya kabiri.”

Hari amakuru avuga kandi ko Perezida Biden yasabye Visi Perezida we Kamala Harris kutemera ibindi biganiro mpaka na Trump bizatambuka kuri NBC na CBS.

Trump mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko “Nta kiganiro mpaka cya gatatu kizaba” nyuma y’iki yagiranye na Kamala Harris ndetse n’icyamuhuje na Biden tariki 27 Kamena uyu mwaka.

Yagize ati “Twakoze ibiganiro bibiri. Murabizi, kimwe nakoze na Biden, ikindi na mugenzi we Kamala. Nabyitwayemo neza. Nabikoze neza. Rero ndabona nta mpamvu yo gukora ikindi.”

Nubwo Trump akomeje kuvuga ko yitwaye neza kurusha Kamala Harris, abasesenguzi n’abahanga muri Politiki bavuga ko Visi Perezida yitwaye neza kurusha Trump.

Trump wifuza kugaruka muri White House, yakomeje agira ati “Kamala agomba gukomeza gushyira imbara mu byo yakoze mu gihe cy’imyaka ikabakaba ine. We na Joe basenye Igihugu cyacu.”

Mu kiganiro mpaka cyabaye muri iki cyumweru, aba bombi bagiye bavuga ko ibyatangazwaga na mugenzi w’undi, ari ibinyoma, ndetse buri umwe akavuga ko undi adashoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − two =

Previous Post

Umugaba Mukuru wa RDF yasuye APR FC ifite urugamba rw’umukino utoroshye

Next Post

Yannick Mukunzi uherutse kubatizwa yavuze impamvu adaheruka mu kibuga

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yannick Mukunzi uherutse kubatizwa yavuze impamvu adaheruka mu kibuga

Yannick Mukunzi uherutse kubatizwa yavuze impamvu adaheruka mu kibuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.