Trump yongeye kuvuga ingingo ikomeye ku yindi ntambara iri kuvugisha Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko ashobora gusura Israel mu minsi micye iri imbere, avuga kandi ko iyo aza kuba akiri Perezida intambara ihanganishije Israel na Hamas itari kubaho.

Donald Trump atangaje ibi nyuma yo kunenga Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amushinja kutabasha kuvumbura iby’igitero cya Hamas.

Izindi Nkuru

Trump yabitangaje ubwo yasohokaga mu rukiko i New York aho ari kuburana ku cyaha cy’uburiganya, aho yabajijwe n’abanyamakuru kuri iyi ntambara ihanganishije Israel na Hamas.

Yagize ati “Ibiri kubera muri Israel by’abantu bari gupfa ntabwo byari kubaho iyo nza kuba ndi Perezida.”

Ubwo yari akiri Perezida, Donald Trump, ni we wafashe icyemezo cyo kuvana Ambasade ya USA i Tel Aviv, ayimurira i Jerusalem. Nanone kandi ku butegetsi bwe hasinywe amasezerano yiswe Abraham Accords, hashyirwa mu buryo umubano wa Israel n’Ibihugu birimo Bahrain, Morocco, Sudan, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Trump kandi ubwo yari akiri Perezida yavuzweho kugirana ubucuti bwihariye Netanyahu, byanatumye uyu Minisitiri w’Intebe wa Israel avuga ko Trump ari we Perezida wa USA wa mbere wabaniye Igihugu cyabo.

Umubano wabo wavuzwemo agatotsi mu cyumweru gishize ubwo Trump yabwiraga Fox News ko Netanyahu “atari yiteguye” ku gitero gitunguranye cya Hamas kandi ko “Israel itari yiteguye.”

Yavuze kandi ko Minisitiri w’Intebe wa Israel “afite agahinda kenshi kubera ibyabaye.” By’iyi ntambara ikomeje guhitana Abanya-Israel benshi.

Donald Trump kandi ubwo hadukaga intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine, yari yavuze ko na bwo iyo aza kuba akiri Perezida wa USA, iyi ntambara itari kubaho, ndetse ko aramutse yongeye kuba Perezida yayihagarika mu gihe cy’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru