Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi byamukomeranye nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga rya Congo rihinduka

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi byamukomeranye nyuma yo kugaragaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga rya Congo rihinduka
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwamagana umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutangaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu rivugururwa, aho Moïse Katumbi yamubwiye ko Ikibazo kiri muri Congo ari Imiyoborere idashoboye, atari Itegeko Nshinga.

Félix Tshisekedi ugiye kuzuza umwaka atorowe kongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu minsi ishize ubwo yagiriraga inama i Kisangani, yatangaje umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, avuga ko ritajyanye n’igihe, ndetse atangaza ko umwaka utaha hazajyaho Komisiyo izaba ishinzwe gukusanya ibitekerezo kuri iyi ngingo.

Ni icyifuzo cyahise gitangira kwamaganirwa kure, aho ubu abacyamaganye barimo Moïse Katumbi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Uyu Munyapolitiki yavuze ko uyu mugambi wa Tshisekedi ari sakirirego, ndetse ko kuva ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila, bawamaganiye kure.

Yagize ati “Kuva na cyera, twarwanyije ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga kuva ku butegetsi bwa Kabila. Perezida Tshisekedi na we ubwe agomba kumenya ko Itegeko Nshinga ridashobora gukorwaho.”

Katumbi yakomeje avuga ko ikibazo nyirizina Igihugu cya Congo gifite, gishinze imizi ku miyoborere, atari Itegeko Nshinga.

Ati “Nta mpamvu n’imwe ihari yatuma rihindurwa. Dufite Itegeko Nshinga ryiza. Ikibura ni imiyoborere myiza. Guhindura Itegeko Nshinga bizaba bigaragara ko bashaka guha manda ya gatatu Tshisekedi, kandi we ubwe yaremeye ko binyuranyije n’amategeko.”

 

Tshisekedi ari gukina n’umuriro

Umunyapolitiki Martin Fayulu, uyobora Umutwe wa Politiki wa Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDé), na we yavuze ibyo Tshisekedi ashaka kwikururira byamukoraho.

Mu butumwa bwe, Martin Fayulu yavuze ko Tshisekedi “ari gukina n’umuriro. Ntidushobora kumwerera gukora ku Itegeko Nshinga.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko Igihugu cyabo cya Congo gifite ibibazo uruhuri bikwiye kwitabwaho birimo iby’umutekano mucye, ndetse n’ibyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko ibibazo biri muri iki Gihugu bitigeze bizanwa n’imiterere y’Itegeko Nshinga rigenderwaho muri Congo Kinshasa.

Agaruka kuri ibi bibazo, Martin Fayulu yagize ati “Ntabwo byatewe n’Itegeko Nshinga kuba Lokarite 115 zose ziri mu mitwe yitwaje intwaro ituruka hanze y’Igihugu.”

Imitwe ya Politiki inyuranye isanzwe iri mu itavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, kimwe n’amadini n’amatorero, bakomeje kwamagana iki cyifuzo cya Tshisekedi wavugaga ko Itegeko Nshinga ritajyanye n’ukuri kw’imibereho y’Abanyekongo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − one =

Previous Post

Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

Next Post

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Burundi: Umupolisi yakoreye amarorerwa mu kabari yiciramo batatu ku mpamvu anengerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.