Abanyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwamagana umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutangaza ko yifuza ko Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu rivugururwa, aho Moïse Katumbi yamubwiye ko Ikibazo kiri muri Congo ari Imiyoborere idashoboye, atari Itegeko Nshinga.
Félix Tshisekedi ugiye kuzuza umwaka atorowe kongera kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu minsi ishize ubwo yagiriraga inama i Kisangani, yatangaje umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, avuga ko ritajyanye n’igihe, ndetse atangaza ko umwaka utaha hazajyaho Komisiyo izaba ishinzwe gukusanya ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Ni icyifuzo cyahise gitangira kwamaganirwa kure, aho ubu abacyamaganye barimo Moïse Katumbi banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize.
Uyu Munyapolitiki yavuze ko uyu mugambi wa Tshisekedi ari sakirirego, ndetse ko kuva ku butegetsi bw’uwo yasimbuye Joseph Kabila, bawamaganiye kure.
Yagize ati “Kuva na cyera, twarwanyije ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga kuva ku butegetsi bwa Kabila. Perezida Tshisekedi na we ubwe agomba kumenya ko Itegeko Nshinga ridashobora gukorwaho.”
Katumbi yakomeje avuga ko ikibazo nyirizina Igihugu cya Congo gifite, gishinze imizi ku miyoborere, atari Itegeko Nshinga.
Ati “Nta mpamvu n’imwe ihari yatuma rihindurwa. Dufite Itegeko Nshinga ryiza. Ikibura ni imiyoborere myiza. Guhindura Itegeko Nshinga bizaba bigaragara ko bashaka guha manda ya gatatu Tshisekedi, kandi we ubwe yaremeye ko binyuranyije n’amategeko.”
Tshisekedi ari gukina n’umuriro
Umunyapolitiki Martin Fayulu, uyobora Umutwe wa Politiki wa Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDé), na we yavuze ibyo Tshisekedi ashaka kwikururira byamukoraho.
Mu butumwa bwe, Martin Fayulu yavuze ko Tshisekedi “ari gukina n’umuriro. Ntidushobora kumwerera gukora ku Itegeko Nshinga.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko Igihugu cyabo cya Congo gifite ibibazo uruhuri bikwiye kwitabwaho birimo iby’umutekano mucye, ndetse n’ibyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko ibibazo biri muri iki Gihugu bitigeze bizanwa n’imiterere y’Itegeko Nshinga rigenderwaho muri Congo Kinshasa.
Agaruka kuri ibi bibazo, Martin Fayulu yagize ati “Ntabwo byatewe n’Itegeko Nshinga kuba Lokarite 115 zose ziri mu mitwe yitwaje intwaro ituruka hanze y’Igihugu.”
Imitwe ya Politiki inyuranye isanzwe iri mu itavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, kimwe n’amadini n’amatorero, bakomeje kwamagana iki cyifuzo cya Tshisekedi wavugaga ko Itegeko Nshinga ritajyanye n’ukuri kw’imibereho y’Abanyekongo.
RADIOTV10