Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

radiotv10by radiotv10
18/08/2022
in MU RWANDA
1
Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cy’Igihugu cye.

Perezida Félix Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya 42 ry’abakuru b’Ibihugu na za Guverinomo bigize Umurango wa SADC.

Imbere y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 16 nk’abanyamuryango ba SADC, yavuze ko u Rwanda rw’umuvandimwe Perezida Paul Kagame rufasha umutwe wa M23 mu mirwano urimo na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “Munyemerere nshimire Umuryango wacu wa SADC ku bwo kwifatanya n’Abanye-Congo muri ibi bihe Igihugu cyacu gihanganye n’ubushotoranyi bw’igituranyi cyacyo cy’u Rwanda.”

Perezida Tshisekedi yaboneyeho gushimira byumwihariko Ibihugu nya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania batanze ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSDO muri Kivu ya Ruguru kuva muri 2013.

Uku gushinja u Rwanda kongeye kuzamurwa na Perezida Félix Tshisekedi, si gushya kuko atari rimwe cyangwa kabiri abitangaje mu gihe mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yakunze kuvuga ko kuba Félix Tshisekedi akomeje kwegeka ku Rwanda ibi birego, ari uko yananiwe inshingano nka Perezida zo kurandura ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, aho yanagarutse kuri iki kibazo kiri hagati y’Ibihugu byombi.

Ubwo yari muri DRC, Antony Blinken yavuze ko Igihugu cye gihangayikishije n’ibimenyetso byagaragajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Uyu mudipolomate wa USA, ubwo yari mu Rwanda yavuze batifuza ko hari Igihugu na kimwe cyafasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu, ashimangira ko bashyigikiye ko Ibihugu byombi byakemura ikibazo kiri hagati yabyo byifashishije inzira y’ibiganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru ari kumwe na Blinken, yongeye guhakana ibi birego u Rwanda rushinjwa na DRC.

U Rwanda kandi rwakunze kuvuga ko ikibazo cyo muri DRC kireba iki Gihugu ubwacyo ariko rukavuga ko mu gihe cyose kitahagarika gukorana n’umutwe wa FDLR, mu Burasirazuba bwa Congo hatazaboneka umutekano kuko umuzi w’ikibazo ari ibikorwa byatangijwe na FDLR.

Abitabiriye ihuriro rya 42 rya SADC
Yavugiye imbere y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ko u Rwanda rufasha M23

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jibson says:
    3 years ago

    Gutanga umurongo wakemura ikibazo Biramunaniye ahisemo inzira y’ibinyoma..Ese Ivuka rya M23 kuki yo adasobanura impamvu yayo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 1 =

Previous Post

Indi nkuru ibabaje: Yanga wamenyekanye mu Gasobanuye yitabye Imana

Next Post

Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

Mu muziki akunda Vestine&Dorcas, muri ruhago afana Real Madrid,…-Ibiteye amatsiko kuri Guverineri Kayitesi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.