Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu by’Isi yongeye kuvuga ko u Rwanda rwateye DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye kuvuga ko “u Rwanda rwateye Igihugu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.”

Perezida Félix Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangizwaga iyi Nteko Rusange ya Loni iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye.

Izindi Nkuru

Uyu mukuru wa DRC wakunze kuvuga ko Igisirikare cye kiri kurwana n’Ingabo z’u Rwanda aho kuba umutwe wa M23 nkuko bizwi, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ya 77 ya UN, yongeye kubisubiramo.

Yavuze ko Igihugu cye “cyatewe n’ikindi cy’igituranyi ari cyo cy’u Rwanda ngo kitwaje umutwe wa M23.”

Nyamara kuva uyu mutwe wakubura imirwano, wakunze kuvuga kenshi ko nta bufasha uhabwa n’ikindi Gihugu nkuko bakomeje kubigereka ku Rwanda.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma ubwo yahakanaga ubufasha bavugwaho guhabwa n’u Rwanda, yagize ati “Habe n’urushinge rwo kudoda imyenda baduha.”

Muri iyi Nteko rusange ya UN, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye byugarije Abanyekongo, bikwiye kujya ku gahanga ku Rwanda.

Yaboneyeho kandi gusaba ko raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashinje u Rwanda gufasha M23, ko yashyikirizwa akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, mu buryo bweruye, ubundi ngo abagize uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, bakirengera ingaruka zabyo.

Tshisekedi yavuze kandi ko mu rugamba FARDC irimo kurwana na M23 bakomeje guhura n’imbogamizi zo kutabona intwaro kubera ibihano byafatiwe iki Gihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na we witabiriye iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, arayigezaho ijambo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Muri Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame yagarutse kuri ibi birego Tshisekedi yakunze kugereka ku Rwanda, avuga ko bidafite ishingiro ahubwo ko ari “ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu, nk’umuyobozi udakemura ibibazo byacyo by’imbere.”

Icyo gihe kandi Perezida Kagame yavuze ko ibi yabiganiriyeho na mugenzi we Tshisekedi inshuro nyinshi, ariko ko atazi impamvu yahisemo izindi nzira zo guhimbira u Rwanda ibirego ndetse Igihugu cye cya DRC kikiyemeza gufasha umutwe wa FDLR guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru