Thursday, April 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

radiotv10by radiotv10
02/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge
Share on FacebookShare on Twitter

Moïse Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye ibitero by’indege zitagira abapilote za FARDC byishe inka nyinshi z’Abanyamulenge, avuga ko Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi, ari bo babiri inyuma.

Ni ibitero byagabwe mu minsi micye ishize, birimo ibyo mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku ya 31 Werurwe 2026, byagabwe mu duce tunyuranye dutuwemo n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda b’Abanyamulenge.

Mu butumwa bwatambukije na Me Moïse Nyarugabo ukunze kuvuganira Abanyekongo bo muri uyu muryango w’Abanyamulenge, yatangiye avuga ko “mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira ku ya 31 Werurwe 2026 indege zitagira abapilote za Tshisekedi na Ndayishimiye, zarashe mu gace ka Gakenke zica inka 42 zinakomeretsa izindi nyinshi ndetse n’abashumba.”

Yakomeje avuga kandi ko mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 31 batayo z’abasirikare b’u Burundi bari kumwe n’aba FARDC, zarashe ibisasu zikoresheje intwaro zikomeye zirimo Recoilless SPG 9, LRM Katiousha, na Mortiers 80, 120 mm, mu bice bya Gakenke, Kalongi Kalingi, Bidegu, ndetse zikagerageza kwinjiramo ngo zihagenzure.

Nyarugabo avuga ko abo basirikare b’u Burundi n’aba FARDC, baburijwemo bakabuzwa kwinjira muri turiya duce ariko ko ibi bitero byabo byahitanye zwimwe mu nzirakarengane z’abaturage b’abasivile ndetse bikanakomeretsa abandi benshi.

Yavuze kandi ko “mu ijoro ryo ku ya 31 Werurwe rishyira ku ya 01 Mata 2026, abo barwanyi n’ubundi bagabye ibindi bitero byinshi mu bice binyuranye kandi inshuro nyinshi.”

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho agaragaza inka zishwe muri ibi bitero, Nyarugabo yavuze ko mu gace ka Ilundu, abo barwanyi bishe inka 70 bagakomeretsa izindi zikabakaba 140.

Ati “Ngaragaje amashusho yo muri iryo joro kuri ubu butumwa, nerekana urwego rw’ubugome ndengakamere n’ubunyamaswa bya ba Nyakubahwa Ndayishimiye na Tshisekedi.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’ubugome byakunze gukorerwa Abanyamulenge muri Minembwe, bidakwiye gucecekwa, kuko Abanyekongo bo muri uyu muryango, bakomeje kwicwa ndetse n’ibyabo byumwihariko inka zabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 18 =

Previous Post

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Next Post

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

Related Posts

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

by radiotv10
02/04/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, agendeye ku mashusho yigeze kujya hanze agaragaza Emmanuel Macron akubitwa n’umugore...

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Hatangajwe umubare w’abapfuye bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/04/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko abantu 13 ari bo bitabye Imana bazize iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga...

Igisirikare cy’u Burundi cyakuriye inzira ku murima abangirijwe ibyabo n’iturika ry’ububiko bw’intwaro zacyo

Igisirikare cy’u Burundi cyakuriye inzira ku murima abangirijwe ibyabo n’iturika ry’ububiko bw’intwaro zacyo

by radiotv10
02/04/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravuga ko abaturage begereye ububiko bw’intwaro zacyo i Bujumbura buherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro ikangiza imitungo yabo, batazigera...

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

Icyateye iturika ridasanzwe ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi i Bujumbura cyamenyekanye

by radiotv10
02/04/2026
0

Ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bw'ikigo cya Musaga i Bujumbura, bwahuye n'iturika rikomeye, burashya burakongoka n’intwaro zarimo, bitewe n’ibibazo byaturutse...

Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

Strategic insight: what Massad Boulos did NOT say (but matters):

by radiotv10
01/04/2026
0

This is our analysis regarding the recent discourse by Massad Boulos at the United Nations and the underlying challenges facing...

IZIHERUKA

Building a Strong Team Starts With Hiring Right
MU RWANDA

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

by radiotv10
02/04/2026
0

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

02/04/2026
Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

02/04/2026
Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

Abakozi ba Leta n’abikorera mu Rwanda bahawe konji ebyiri

02/04/2026
Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

02/04/2026
Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

Trump yabaye nk’ubyina ku mubyimba Macron w’u Bufaransa agendeye ku byo umugore we yamukoreye

02/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Building a Strong Team Starts With Hiring Right

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Building a Strong Team Starts With Hiring Right

Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizwe mu majwi ku bugome ndengakamere bwakorewe Abanyamulenge

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.