Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Umwami w’u Bwongereza, Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango wa Commonwealth, agasaba u Rwanda “guhagarika guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.”

Tshisekedi uri mu Bwongereza, yagejeje kuri Charles III iki cyifuzo kuri uyu wa Gatatu, amusaba ko yanagira uruhare mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mukarere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwo inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango wa Commonwealth yari igiye guteranira i Kigali muri Kamena uyu mwaka, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bwo yari yasabye ko u Rwanda rwasabwa guhagarika gufasha umutwe wa M23.

Tshisekedi uri i Londres mu Bwongereza, mu kiganiro yatangiye mu ihuriro nyafurika ryateguwe na Financial Times, yavuze ko mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye, hamaze gupfa abagera mu mamiliyoni kuva Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaba.

Yagize ati “Uko ibintu byifashe uyu munsi, ukuri guhari ni uko habaho gusaba u Rwanda guhagarika gufasha abarwanyi ba M23, ntawahisha ko u Rwanda rwateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Tshisekedi si rimwe cyangwa kabiri azamuye ibirego nk’ibi ku Rwanda dore ko no mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iheruka, yongeye kubigarukaho.

Perezida Paul Kagame wigeze gutangaza ko ibyari bikomeje gutangazwa na Tshisekedi ari ukwihunza inshingano nk’umuyobozi wananiwe gukemura ibibazo bireba Igihugu cye, muri iyi Nteko Rusange ya UN, na we yagize icyo avuga kuri biriya birego yari yongeye kuzamura.

Perezida Kagame yavuze ko gukomeza kwitana bamwana atari byo byakemura ibibazo bihari, kuko hari inzira byakemurwamo bidasabye ubushobozi buhanitse ariko ko zikomeza kwirengagizwa.

Icyo gihe yagize ati“Umukino wo kugereka ibibazo ku bandi ntabwo wakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubushake bwa politiki bushobora gutanga umuti w’umuzi w’ikibazo nyirizina gituma haba ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 10 =

Previous Post

Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

Next Post

Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

Ubwiza bwa BK Arena butumye Muhoozi aha isezerano rikomeye urubyiruko rwa Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.