Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko wafatiwe na Polisi mu Kagari ka Kabuga I mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ubwo yari amaze kwiba ibihumbi 119 Frw Koperative yamuhaye akazi, yanze kugorana ahita yemera icyaha.

Uyu musore witwa Hakizimana Eric yafatiwe mu Mudugudu wa Musango mu Kagari ka Kabuga I ubwo yari atashye aho atuye, ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku ya 18 Ukwakira.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore akimara gufatanwa aya mafaranga, atigeze agorana kuko yahise yiyemerera ko ari we wayibye, ayakuye mu kabati yabikwagamo nyuma yo kwica inzugi.

Uyu musore ukurikiranyweho ubujura buciye icyuho, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha station ya Rusororo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu musore wari umwe mu bakozi b’iriya koperative y’abakora inkweto bakanazicuruza, yafaswe nyuma yuko umuzamu wayo atanze amakuru.

Yavuze ko uwo muzamu yari yabanje kuva ku kazi agiye kuzanira sharijeri uwari uyimutumye, agarutse asanga ingufuri yo ku marembo no ku biro by’ahabikwa amafaranga, zishwe ndetse inzugi zirangaye.

CIP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Yihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa Koperative, na bwo buhamagara Polisi, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu nzira arimo ataha iwe mu rugo ruherereye muri uriya Mudugudu wa Musango, bamusatse bamusangana ibihumbi 119 Frw.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yibukije abakora ubucuruzi kutajya babika amafaranga mu biro byabo cyangwa mu ngo, ahubwo bakayajyana mu bigo by’imari na za Banki.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYWA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

  • 1°  uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
  • 2°  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
  • 3°  kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
  • 4°  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
  • 5°  kwiba byakozwe nijoro;
  • 6°  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru