• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi

radiotv10by radiotv10
20/10/2022
in MU RWANDA
0
Gasabo: Icyo yabwiye Polisi yamufashe amaze kwiba asaga 100.000Frw Koperative yamuhaye akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko wafatiwe na Polisi mu Kagari ka Kabuga I mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ubwo yari amaze kwiba ibihumbi 119 Frw Koperative yamuhaye akazi, yanze kugorana ahita yemera icyaha.

Uyu musore witwa Hakizimana Eric yafatiwe mu Mudugudu wa Musango mu Kagari ka Kabuga I ubwo yari atashye aho atuye, ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku ya 18 Ukwakira.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore akimara gufatanwa aya mafaranga, atigeze agorana kuko yahise yiyemerera ko ari we wayibye, ayakuye mu kabati yabikwagamo nyuma yo kwica inzugi.

Uyu musore ukurikiranyweho ubujura buciye icyuho, yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha station ya Rusororo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu musore wari umwe mu bakozi b’iriya koperative y’abakora inkweto bakanazicuruza, yafaswe nyuma yuko umuzamu wayo atanze amakuru.

Yavuze ko uwo muzamu yari yabanje kuva ku kazi agiye kuzanira sharijeri uwari uyimutumye, agarutse asanga ingufuri yo ku marembo no ku biro by’ahabikwa amafaranga, zishwe ndetse inzugi zirangaye.

CIP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Yihutiye kubimenyesha ubuyobozi bwa Koperative, na bwo buhamagara Polisi, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha afatirwa mu nzira arimo ataha iwe mu rugo ruherereye muri uriya Mudugudu wa Musango, bamusatse bamusangana ibihumbi 119 Frw.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yibukije abakora ubucuruzi kutajya babika amafaranga mu biro byabo cyangwa mu ngo, ahubwo bakayajyana mu bigo by’imari na za Banki.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYWA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

  • 1°  uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
  • 2°  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
  • 3°  kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
  • 4°  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
  • 5°  kwiba byakozwe nijoro;
  • 6°  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Gaël Faye yagaragaje intimba aterwa n’abagore basambanyijwe muri Jenoside

Next Post

Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza gukoresha ububasha akagira icyo asaba u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.