Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi yongeye kurengera avuga kuri Perezida Kagame anashimangira umugambi mubisha amaranye igihe ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Felix Tshisekedi ku munsi we wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko yifuza gutera u Rwanda, ndetse anongera kuvuga ku Mukuru warwo, Paul Kagame.

Tshisekedi ubwo yari imbere y’imbaga y’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, bari bateraniye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yongeye kubabwira ko bafite umwanzi ndetse anerura ko ari u Rwanda.

Yakomeje avuga ko ibi yifuza kubabwira Abanyekongo ndetse n’Isi yose, ati “Igihe abanzi bacu bazakomeza kutwitwaraho nabi bakaba barasa n’isasu rimwe, nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibi abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye, ati “Ntimuhangayike. Igisirikare cyacu gifite imbaraga nyinshi. Kuva i Goma dushobora kugera i Kigali.”

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, watinyutse kuvuga kuri mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame uzwiho ubushishozi mu miyoborere, yongeye kumuvugaho, ati “Ndabwira Kagame ko yajya akinisha abandi ariko kuri njye, namubwira ko Fatshi ari umutamenwa.”

Aya magambo kandi aje akurikira andi Tshisekedi aherutse kuvuga kuri Perezida Kagame w’u Rwanda, amugereranya na Hitler, ariko nyuma yo kubitangaza, akaba yaramaganiwe kure n’abantu banyuranye barimo n’Abanyekongo ubwabo, bamwibukije ko adakwiye gutinyuka kuvuga ku Mukuru w’u Rwanda uzwiho ibigwi bidasanzwe.

Si rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi atangaje ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, dore ko na mbere yo kwiyamamariza indi manda, yakunze kuvuga ko ashaka gutera iki Gihugu cy’igituranyi.

Tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda, yagarutse ku byari bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi avuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda.

Icyo gihe Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uyu wirirwa avuga iby’intambara abiterwa no kuba adafite icyo ayiziho, kuko aramutse ayisobanukiwe n’ingaruka zayo atagakwiye guhora ayifuza.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Iyo nza kugira inama uwo muntu wakunze kuvuga ibi, nakamugiriye inama ko dukeneye gukorana no kubana mu mahoro, kuko niba wifuza umuntu uzi iby’intambara, rwose uzaze umbaze kuko hari icyo nyiziho kandi nzi uburyo ari mbi, kandi nzi neza ko ntakiruta kugira amahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yakunze kugaragaza ko hakenewe amahoro hagati y’iki Gihugu n’igituranyi cyacyo, kuko ari yo Ibihugu byombi n’ababituye bakungukiramo kurusha intambara yifuzwa na Congo Kinshasa.

Gusa u Rwanda rwakunze kuvuga ko nyuma y’uko iki Gihugu cy’igituranyi kigaragaje ko gifite iyi migambi mibisha, cyakajije umutekano ku mupaka ugihuza na cyo, ku buryo haramutse hagize igihungabanya umutekano giturukayo, cyarwanywa rugikubita.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 15 =

Previous Post

VIDEO: Putin yagiye gutanga kandidatire asabwa kubanza kwerekana irangamuntu

Next Post

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Related Posts

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw'umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa...

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

RUHANGO: RBC ivuga ko amaraso aramutse agurishijwe nta mu rwayi wakwigondera ikiguzi
MU RWANDA

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

by radiotv10
25/05/2026
0

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

25/05/2026
Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

China: Umutingito ufite ubukana budasanzwe wahitanye abarenga 100

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe muri babiri bafatiwe mu bujura bw’ihene yarashwe ahita apfa

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.