Atangiza Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu binenga ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gito mu buso ariko ari kigari mu butabera, aboneraho kunenga ibi Bihugu kuba byaranagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.
Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ndetse banacana urumuri rw’icyizere.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe ari “umwanya abantu batabasha kugira icyo bavuga, atari ukubera kubura ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nk’uko bakunze kubidushinja bitanafite ishingiro” ahubwo ari uguhitamo kwicecekera.
Perezida Kagame avuga ko kuba abantu batabasha kugira icyo bavuga ari ibintu byumvikana kubera ibyo banyuzemo ndetse n’ubuhamya bafite.
Ati “Abantu bahigwaga bukware amanywa n’ijoro bazira abo ari bo cyangwa icyo bari cyo.”
Umukuru w’u Rwanda, yanagarutse ku ngabo zahoze ari iza RPA z’Umuryango FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zageze mu Rwanda zigasanga zariciwe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ariko ntizihorere.
Ati “Mutekereze iyo bamwe muri twe, twari dufite intwaro iyo tuza kwihoherera ku batwiciye abacu natwe tukabica, kandi byari kumvikana ko dufite impamvu ariko ntitwabikoze.”
Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, nubu bakiriye ndetse bari mu buyobozi, abandi bakaba bari mu bikorwa binyuranye nk’iby’ubucuruzi.
Avuga ko urugendo rwo kubaka Igihugu rwagizwemo uruhare n’Ubutabera bw’u Rwanda bwatumye abakoze Jenoside ubu bararangije ibihano bakaba bari mu bikorwa byo kubaka Igihugu.
Aha ni ho yahereye anenga Ibihugu by’amahanga bikomeje kunenga ubutabera bw’u Rwanda.
Ati “Turi Igihugu gito ariko kigari mu bijyanye n’ubutabera, bimwe mu bihugu bikuru kandi binini, bifite ubutabera buto, nta somo bafite kwigisha uwo ari we wese kuko ni bamwe mu bagize uruhare muri aya mateka yahitanye abantu barenga Miliyoni imwe.”
Yavuze ko bimwe muri ibyo Bihugu binenga ubutabera bw’u Rwanda ari byo bikigaragaramo ibibazo mu butabera bwabyo kuko bikigira igihano cyo kwica mu gihe u Rwanda rwagikuyeho kandi rutabibwirijwe n’ibyo Bihugu.
Perezida Kagame avuga ko hari bamwe mu banenga ubutabera bw’u Rwanda kubera ikimwaro cyo kuba baratereranye u Rwanda kandi ko iyi myitwarire yabyo ari iya cyera.
Yavuze ko abavuga ibi bareberaga ubwo mu Rwanda habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi, bakavuga ko ari “Abanyafurika bari kwicana, ko ari Abanyarwanda bari kwicana” kandi koko ko ari ko byari bimeze ariko ko u Rwanda rwo rudashobora kurebera abantu bicana ndetse ubu rukaba rutanga umusanzu mu butumwa bwo kujya kugarura amahoro mu bice binyuranye.
Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu kandi byanigize abarimu ba Demokarasi, bigahora bishinja abategetsi bo muri Afurika gutegekesha igitugu, gusa akavuga ko hari indi mitegekere itavugwa kandi ifite ingufu.
Yavuze ko uretse Democracy na Autocracy hari n’indi mitegekere ya Hypocrisy [uburyarya] ya biriya bihugu kandi ko iyi mitegekere ari na yo ifite imbaraga.
Perezida Kagame yagarutse ku byavugwaga n’ibyo bihugu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, aho byavugaga ko abari kwicwa atari abantu ahubwo ko ari Inyenzi nk’uko iri zina ryari ryarahawe Abatutsi mu mugambi wo gutegura Jenoside.
Perezida Kagame yanenze amahanga kuba yaratereranye u Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga nk’uko byanagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres mu butumwa yageneye iyi tariki aho yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugifite ipfunwe ryo gutsindwa.
RADIOTV10