Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
07/04/2022
in MU RWANDA
0
Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Atangiza Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu binenga ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko nubwo u Rwanda ari Igihugu gito mu buso ariko ari kigari mu butabera, aboneraho kunenga ibi Bihugu kuba byaranagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.

Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva banunamira inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ndetse banacana urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe ari “umwanya abantu batabasha kugira icyo bavuga, atari ukubera kubura ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nk’uko bakunze kubidushinja bitanafite ishingiro” ahubwo ari uguhitamo kwicecekera.

Perezida Kagame avuga ko kuba abantu batabasha kugira icyo bavuga ari ibintu byumvikana kubera ibyo banyuzemo ndetse n’ubuhamya bafite.

Ati “Abantu bahigwaga bukware amanywa n’ijoro bazira abo ari bo cyangwa icyo bari cyo.”

Umukuru w’u Rwanda, yanagarutse ku ngabo zahoze ari iza RPA z’Umuryango FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zageze mu Rwanda zigasanga zariciwe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ariko ntizihorere.

Ati “Mutekereze iyo bamwe muri twe, twari dufite intwaro iyo tuza kwihoherera ku batwiciye abacu natwe tukabica, kandi byari kumvikana ko dufite impamvu ariko ntitwabikoze.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, nubu bakiriye ndetse bari mu buyobozi, abandi bakaba bari mu bikorwa binyuranye nk’iby’ubucuruzi.

Avuga ko urugendo rwo kubaka Igihugu rwagizwemo uruhare n’Ubutabera bw’u Rwanda bwatumye abakoze Jenoside ubu bararangije ibihano bakaba bari mu bikorwa byo kubaka Igihugu.

Aha ni ho yahereye anenga Ibihugu by’amahanga bikomeje kunenga ubutabera bw’u Rwanda.

Ati “Turi Igihugu gito ariko kigari mu bijyanye n’ubutabera, bimwe mu bihugu bikuru kandi binini, bifite ubutabera buto, nta somo bafite kwigisha uwo ari we wese kuko ni bamwe mu bagize uruhare muri aya mateka yahitanye abantu barenga Miliyoni imwe.”

Yavuze ko bimwe muri ibyo Bihugu binenga ubutabera bw’u Rwanda ari byo bikigaragaramo ibibazo mu butabera bwabyo kuko bikigira igihano cyo kwica mu gihe u Rwanda rwagikuyeho kandi rutabibwirijwe n’ibyo Bihugu.

Perezida Kagame avuga ko hari bamwe mu banenga ubutabera bw’u Rwanda kubera ikimwaro cyo kuba baratereranye u Rwanda kandi ko iyi myitwarire yabyo ari iya cyera.

Yavuze ko abavuga ibi bareberaga ubwo mu Rwanda habaga Jenoside Yakorewe Abatutsi, bakavuga ko ari “Abanyafurika bari kwicana, ko ari Abanyarwanda bari kwicana” kandi koko ko ari ko byari bimeze ariko ko u Rwanda rwo rudashobora kurebera abantu bicana ndetse ubu rukaba rutanga umusanzu mu butumwa bwo kujya kugarura amahoro mu bice binyuranye.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu kandi byanigize abarimu ba Demokarasi, bigahora bishinja abategetsi bo muri Afurika gutegekesha igitugu, gusa akavuga ko hari indi mitegekere itavugwa kandi ifite ingufu.

Yavuze ko uretse Democracy na Autocracy hari n’indi mitegekere ya Hypocrisy [uburyarya] ya biriya bihugu kandi ko iyi mitegekere ari na yo ifite imbaraga.

Perezida Kagame yagarutse ku byavugwaga n’ibyo bihugu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, aho byavugaga ko abari kwicwa atari abantu ahubwo ko ari Inyenzi nk’uko iri zina ryari ryarahawe Abatutsi mu mugambi wo gutegura Jenoside.

Perezida Kagame yanenze amahanga kuba yaratereranye u Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga nk’uko byanagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres mu butumwa yageneye iyi tariki aho yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugifite ipfunwe ryo gutsindwa.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje kunamira abishwe

Bacanye n’urumuri rw’icyizere

 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yagarutse ku mateka y’itegurwa rya Jenoside
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye

 RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − six =

Previous Post

Abarimo Lacazette mu butumwa bwa Arsenal bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka28

Next Post

RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.