Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

radiotv10by radiotv10
15/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege
Share on FacebookShare on Twitter
  • Inzira y’uko gatanya zakwa;
  • Ubusambanyi n’ibigezweho, mu mpamvu ziza ku isonga;
  • Hari uburyo bushya bushobora guca intege gatanya.

Mu myaka itandatu gusa; kuva muri 2016 kugeza muri 2022, imibare y’ingo zihabwa gatanya yikubye inshuro 158, umubare uri hejuru kandi ushobora kuzakomeza kuzamuka. Ariko intandaro y’iri tumbagira ridasanzwe rya gatanya, ni iyihe?

Nk’uko bikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda, ibirego by’ingo zahawe gatanya muri 2016, zari 21, zigera kuri 69 muri 2019, ziza gutumbagira muri 2018 kuko zageze mu 1 311.

Muri 2019 ho, byahumiye ku mirari, kuko ingo zahawe gatanya zari 8 941, nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Imibare kandi yakomeje kuzamuka, kuko abahawe gatanya muri 2020, bari 3 213, ndetse na Raporo y’Ubucamanza ya 2021-2022, igaragaza ko muri uwo mwaka hakiriwe ibirego 3 322 by’ingo zisaba gatanya, bikaba binitezwe ko imibare izanazamuka muri uyu mwaka wa 2023.

Gucana inyuma ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni zimwe mu mpamvu ziza ku isonga, zitangwa n’abatanga ibirego byo gusaba gatanya.

Ingingo ya 218 y’Itegeko rigenga abantu n’umuryango rya 2016, igaragaza impamvu zo gusaba gutandukana burundu kw’abashakanye.

Izo mpamvu ni “ubusambanyi; guta urugo nibura igihe cy’amezi cumi n’abiri (12) akurikirana; igihano cy’icyaha gisebeje; kwanga gutanga ibitunga urugo; guhoza undi ku nkeke; ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kumara nibura imyaka ibiri (2) batabana ku bushake bwabo; kutabana mu gihe kirenze amezi cumi n’abiri (12) akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari.”

 

Bikorwa bite?

Ingingo ya 219 y’iri tegeko, iteganya ko Ibirego bisaba ubutane bwa burundu, “biregerwa mu rukiko rubifitiye ububasha rw’ifasi abashyingiranywe baheruka kubamo cyangwa urw’ifasi uregwa atuyemo.”

Gusa kubera ubwinshi bw’imanza ziba ziri mu nkiko, icyemezo cya nyuma cy’ubutane, gishobora kuboneka mu mezi 15.

Nyuma y’uko abasaba gatanya bahawe icyemezo cy’urukiko, bashobora kwaka icyemezo cy’ubutane bakoresheje ikoranabuhanga ry’urubuga rwa Irembo rusanzwe rutangirwaho ibyemezo binyuranye, aho basabwa kugaragaza icyemezo kiriho kashi y’Umucamanza, bakakigaragariza Ibiro by’Umurenge basezeraniyemo, ubundi bagatesha agaciro isezerano ryabo.

Ingingo ya 220 y’Itegeko rigenga abantu n’umuryango, ivuga ko “Gusaba gutana bikorwa n’abashyingiranywe gusa. Ikirego gisaba ubutane kiregerwa kandi kikaburanishwa nk’izindi manza.”

Ikomeza ivuga kandi ko “Ikirego gisaba ubutane bw’abashyingiranywe gisaza hashize imyaka itanu (5) kuva igihe impamvu gishingiyeho yamenyekaniye.”

 

Ihohoterwa, Ibigezweho, guhindura imyumvire,…Nyirabayazana

Ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, riza ku isonga mu mpamvu zitangwa n’abagore mu birego byo gusaba ubutane bwa burundu.

Umunyamategeko wibanda ku manza zirebana n’ibirengo bw’umuryango, Clementine Gatabazi, yabwiye The New Times ko abagore ari bo benshi batanga ibirego bisaba gatanya, kuko ari 80% mu Rwanda.

Uyu munyamategeko avuga ko nubwo hari ababibona mu buryo bubi, we abifata nk’umusaruro mwiza w’ubukangurambaga bwatumye abagore bamenya uburenganzira bwabo.

Ati “GBV [Ihohoterwa rishingiye ku gitsina] ni iyo ikomeye kuba impamvu ihuriweho ku basaba gatanya, bigaragaza ko abagore benshi bakomeje kugaragaza ko bashaka ko iri hohoterwa riranduka.”

Yakomeje agita ati “Ibi bigaragaza ko abagore bahawe ubushobozi, kandi bafite ubushake bwo guhabwa ubutabera, ndetse no kugira ubuzima bwiza.”

Nanone kandi ubusambanyi, na bwo buza mu mpamvu z’ibanze ziri gutera gatanya, nubwo Umunyamategeko wibanda ku manza za gatanya, Innocent Muramira, avuga ko bigoye kubugaragariza ibimenyetso.

Ati “Habamo inzitizi ku bantu basaba gatanya ku mpamvu z’ubuhemu. Gusa ingaruka z’ubusambanyi ku marangamutima ziba ziremereye, kuko zituma umuntu atakaza icyizere, akagira ubugome ndetse n’ihohoterwa ryo mu ngo, ku buryo byatuma abantu batandukana bo ubwabo.”

 

Hakenewe uburyo bushya

Inzobere mu by’amategeko, zivuga ko izamuka ry’imibare y’abaka gatanya, rishobora kuba riterwa no kuba abantu bamaze gucengerwa no kumenya uburenganzira bwabo, kandi bakaba bakomeje kwiyambura imyumvire yahozeho.

Umunyamategeko umwe ati “Umuryango mugari ntabwo ukiziritse kuri ya myumvire ya ‘Niko zubakwa’ yatumaga abashakanye bakomeza kubana batishimye.”

Muramira abona nk’umuti urambye, bikenewe ko hatangizwa uburyo buzwi nka ‘prenuptial agreement’ bw’inyandiko isinywa n’abagiye gushyingiranwa mbere yo gusezerana, igaragaza uburenganzira bwabo ku mitungo, mu gihe habayeho gatanya cyangwa hari upfuye. Mu mategeko y’u Rwanda, iyi nyandiko ntiyemewe.

Muramira avuga ko hashyizweho ubu buryo, bishobora guca imbaraga abashyingiranwa batajyanywe n’urukundo cyangwa kubaka, bikanagabanya izamuka rya gatanya.

RADIOTV10

Comments 2

  1. SIBOMANA Wellars says:
    2 years ago

    Ibi uyu mugabo yavuze nanjye ndabishyigikiye kuko byagabanya ubujura bwitwikiriye urukundo aho usanga umuntu ashakana n undi atari urukundo ahubwo amukurikiyeho imitungo. Ibi bintu bikwiye kuvugururwa, buri muntu akagumana imitungo ye yose igihe habaye gatanya.

    Reply
  2. Jean Marie says:
    2 years ago

    Ikibazo cyo gutandukana kw’abashakanye gisiga ingaruka zikomeye mu mitekerereze n’imyitwarire y’abashakanye ariko cyane cyane abana kuko bahinduka ibitambo by’amakimbirane hagati y’ababyeyi.

    Kiriya gitekerezo cya nuptial agreement ndacyemera ariko bikanozwa neza ku buryo ari gahunda ibanzirizwa n’ibiganiro hagati gushinga urugo kandi hakaba hari impuguke mu mitekerereze. Iki nicyo gihe kandi abatarakemuranye ibibazo n’abo babyaranye ntibabane bagomba kubikemura aho kugirango batere imvururu mu buyobozi no mu birori. Iki gikorwa kandi nticyagombye kubera mu ruhame ahubwo kikabanziriza ya masezerano abera ku karubanda kuko mbona bamwe batwarwa n’ibirori kurusha ibikubiye mubyo barimo gusezerana ndetse no mu ndahiro barahira. Abandi basinya ibyo batemeye kubera kwanga kwica ibirori no kugira isoni z’abo batumiye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + seven =

Previous Post

Abapolisi b’ibikorwa byihariye bagaragaje imyitozo ihanitse bungutse

Next Post

Inkuru y’akababaro y’undi mu bagabo batatu basetsaga benshi kuri YouTube

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?
FOOTBALL

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Inkuru y’akababaro y’undi mu bagabo batatu basetsaga benshi kuri YouTube

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.