Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside

radiotv10by radiotv10
13/05/2022
in Uncategorized
0
U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yo mu Buholandi yafashe Karangwa Pierre Claver wari Majoro mu gisirikare cya Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu bitero byahitanye Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Mugina.

Uyu mugabo akurikiranyweho kuyobora ibitero ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mugina ahahoze ari muri Komini Mugina ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Mugina.

Iyi Paruwasi ya Mugina yari yahungiyeho Abatutsi benshi bari baturutse mu bice binyuranye birimo aha ku Mugina, Mukinga, Bibungo ndetse n’abari baturutse muri Ntongwe.

Paruwasi Mugina yabereyeho ubwicanyi bukomeye, yaguyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi 25.

Karangwa Pierre Claver ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside Yakorewe Abatutsi muri aka gace, yari amaze igihe yihishe mu Buholandi aho yahahungiye mu 1998.

Polisi yo mu Buholandi, yamufatiye mu gace kazwi nka Ermelo muri iki Gihugu igendeye ku mpapuru zo kumuta muri yombi zimaze igihe zaratanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

U Buholandi ni kimwe mu Bihugu by’i Burayi bikomeje kugaragaza imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bariyo bakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’Ubutabera dore ko bumaze no kohereza bamwe.

Umwaka ushize, ubutabera bw’iki Gihugu bwohereje Venant Rutunga waje akurikira abandi barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe muri 2016.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + two =

Previous Post

Hamenyekanye icyateye umuherwe wa mbere ku Isi kuba ahagaritse ibyo kugura Twitter

Next Post

Nyuma y’imyaka ibiri Abaturarwanda bambara udupfukamunwa ubu ntibikiri ngombwa

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’imyaka ibiri Abaturarwanda bambara udupfukamunwa ubu ntibikiri ngombwa

Nyuma y’imyaka ibiri Abaturarwanda bambara udupfukamunwa ubu ntibikiri ngombwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.