• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23

radiotv10by radiotv10
03/10/2022
in MU RWANDA
0
U Bushinwa bwagaragaje gushyigikira DRCongo buha ubutumwa imitwe irimo M23
Share on FacebookShare on Twitter

U Bushinwa bwasabye imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira hasi intwaro vuga na bwangu.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 02 Ukwakira 2022 na Ambasade y’u Bushinwa muri Repubulika Iharanira Dekokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko “U Bushinjwa bwifatanyije na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi burasaba imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo gushyira hasi intwaro vuba na bwangu, ubundi ikubahiriza inzira z’ibiganiro kandi ikabyitabira mu rwego rwo kwambura intwaro abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye, Dai Bing aherutse kugaragaza ibikorwa byo guhotera ikiremwamuntu biri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubu ingingo yihutirwa ari ukugarura amahoro muri aka gace.

Yagize ati “Mu bihe byatambutse ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakomeje kuba agatereranzamba. Imvururu zabaye urudaca, kandi ibi bigira ingaruka kuri benshi biganjemo inzirakarengane z’abasivile kandi bikanagira ingaruka ku mahoro muri DRC ndetse no mu Karere kose.”

Ambasaderi Dai Bing yavuze ko imitwe nka M23 yatumye umubare munini w’abaturage bagirwaho ingaruka n’ibikorwa byayo aho bamwe bakuwe mu byabo.

Ati “U Bushinjwa bushyigikiye DRC mu bikorwa bya Gisirikare byayo byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abaturage, byatumye ifatanya na MONUSCO n’Ibihugu byo mu karere.”

Uyu mudipolomate w’u Bushinwa uvuga ko kugarura amahoro muri Congo, ari ingingo ikwiye kwibandwaho, yavuze ko u Bushinwa bushyigikiye ko MONUSCO ikoresha uburyo bujyanye n’uko ibibazo biteye muri iki gihe kandi ikongera imbaraga mu mikoranire na Guverinmaya Congo kugira ngo bagarure amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − seven =

Previous Post

Rusizi: Imbangukiragutabara yakoze impanuka ikomeye ihitana bane barimo umwana w’umwaka 1

Next Post

Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF

Muhoozi ngo mu mezi 10 UPDF imaze kwivugana ibyihebe 7.000 bya ADF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.