Friday, November 13, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda na Uganda barangije umwitozo w’uko bakwitwara mu gihe habaye ibibazo bitunguranye by’ubuzima

U Rwanda na Uganda barangije umwitozo w’uko bakwitwara mu gihe habaye ibibazo bitunguranye by’ubuzima

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda byasoje umwitozo uhuriweho wari ugamije kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima n’izindi nzego zikorera ku mipaka mu kwitegura no guhangana n’ibibazo byihutirwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Uyu mwitozo wabereye ku mupaka wa Gatuna-Katuna, aho ibihugu byombi byasuzumye uburyo byafatanya mu gukumira, gutahura no guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo byihutirwa by’ubuzima rusange.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko uyu mwitozo wasojwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi itatu wari umaze ukorwa, kuva ku wa 10 Ugushyingo.

Itsinda rya Uganda ryari riyobowe na Minisitiri w’Ubuzima wungirije ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. Charles Ayume, wagaragaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ari ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abaturage.

Yavuze ko ari inyungu rusange z’ibihugu byombi gukomeza ubufatanye, kubaka icyizere no gushyiraho uburyo bufatika buzafasha guteganya, gutahura no guhangana n’ibyago bishobora kwibasira ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Ni inyungu dusangiye gukomeza ubufatanye, kubaka icyizere no gushyiraho uburyo bufatika buzadufasha guteganya, gutahura no guhangana hamwe n’ibyago bishobora gushyira ubuzima rusange bw’abaturage mu kaga.”

Uyu mwitozo wari warateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu bikorwa byawo harimo kugenzura uko inzego z’ibihugu byombi zakorana mu gihe habaye icyorezo cyangwa ikindi kibazo cyihutirwa cy’ubuzima, kunoza uburyo bwo gusangira amakuru, guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye no kohereza abarwayi ku mavuriro cyangwa ku bitaro bibakwiye.

Witabiriwe n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’izindi nzego zikorera ku mupaka wa Gatuna-Katuna, kugira ngo buri ruhande rusobanukirwe inshingano zarwo mu gihe habaye ikibazo gisaba igisubizo cyihuse.

Mbere y’uko uyu mwitozo utangira, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yari yasobanuye ko ibikorwa byari gutegurwa muri iyo minsi itatu ari imyitozo gusa, bityo abaturage n’abagenzi batagombaga kubifata nk’ikimenyetso cy’uko hari icyorezo cyadutse cyangwa ikindi kibazo nyirizina cy’ubuzima.

Iyi Minisiteri yari yasabye abagenzi n’abaturage batuye hafi y’umupaka gufatanya n’abakozi bari muri iyo myitozo no gukurikiza amabwiriza bahabwa.

U Rwanda na Uganda byagaragaje ko gukomeza imyitozo nk’iyi bizafasha kunoza imikoranire y’inzego z’ibihugu byombi, kurinda ubuzima bw’abaturage no gutuma ingendo z’abantu n’ubucuruzi byambukiranya umupaka bikomeza nta nkomyi mu gihe havutse ibibazo byihutirwa by’ubuzima.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =