U Rwanda n’u Bufaransa mu yindi ntambwe yo kugaragaza ukuri kuri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga ihuje abashakashatsi bo mu Rwanda no mu Bufaransa igamije kurebera hamwe uruhare rw’ubushakashatsi mu gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nama yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron batanzemo ibiganiro byagarutse ku ntambwe nziza Ibihugu byombi bigezeho mu kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwatambutse mu buryo bw’amashusho, Perezida Paul Kagame yavuze ko byari kuba akarusho iyo iyi nama yari kuba yarabaye mbere.

Ati “Ariko tugendeye ku ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu Rwanda twatangiye icyerekezo gishya mu mubano wacu.”

Umukuru w’u Rwanda yongeye gushimira mugenzi we Macron ku ruhare yagize mu gutuma ukuri kwakunze kwirengagizwa kujya hanze.

Ati “Uruzinduko rwe rwagezweho kubera umuhate w’Ibihugu byombi mu gushyira hanze ukuri.”

Iyi nama ibaye mu gice cya mbere izamara iminsi icyenda ibera mu Rwanda aho biteganyijwe ko hazaba indi umwaka utaha izabera i Paris mu Bufaransa.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Prof Vincent Duclert wayoboye ubucukumbuzi bwagaragaje uruhare rukomeye rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda ndetse na Prof Mulinda Charles Kabwete.

Raporo yitiriwe Duclert yakozwe bisabwe na Perezida Emmanuel Macron, yanakurikiwe na raporo yakozwe bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ibikubiye muri izi raporo byuzuzanya “ariko izi raporo si ryo herezo, ni inshingano z’inzobere mu mateka n’abashakashatsi kwandika no gukusanya amateka mu nyungu z’abazavuka mu bihe biri imbere. Ni yo mpamvu iyi nama ifite igisobanuro gikomeye.”

Perezida Emmanuel Macron avuga ko gukomeza kugaragaza ukuri ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umusingi mwiza wo kubakiraho imibanire irambye y’Ibihugu.

Yavuze ko iyi nama ari indi ntambwe nziza yo gukomeza kugaragaza ukuri nk’imwe mu ntego biyemeje, ije ikurikira ubucukumbuzi bwakozwe ku mpande z’Ibihugu byombi.

Ati “Iyo raporo (Duclert) ndetse n’izindi nshingano byuzuzanya zakozwe ku ruhande rw’u Rwanda bisabwe na Perezida Kagame byatumye hafunguka paji n’urugendo bishya mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.”

Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko imbuto z’iki cyerekezo gishya zatangiye gusarurwa dore ko u Rwanda ruherutse kwakira iserukiramuco rya film z’Igifaransa.

Yakomeje avuga ko u Bufaransa buzakomeza kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ko amateka yayo azigishwa.

Ati “Izi ntambwe twiyemeje ntabwo zarangiza umurimo w’ubushakashatsi no kugaragaza ukuri njye na Perezida Kagame twiyemeje kuko ubushakashatsi ku mateka bugomba gukomeza.”

Ubwo aba bashakashatsi n’inzobere mu mateka bashyiraga hanze raporo zigaragaza ukuri ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda, abasesenguzi bavuze ko bitarangiye ahubwo ko n’abandi bashakashatsi bagomba kuzakomeza gushyiraho akabo.

Izi nzobere ziteraniye i Kigali nyuma y’iminsi micye Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa butangaje ko buhagaritse iperereza ku ruhare rushinjwa ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda mu 1994, zivugwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bwubitse iyi dosiye buvuga ko bwabuze ibimenyetso simusiga bigaragaza ko abo basirikare baba baragiranye ubufatanyacyaha n’abakoze Jenoside cyangwa ngo babe barabahaye ubufasha.

Gusa abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bemeza ko abasirikare b’u Bufaransa bari muri ‘Operation Turquoise’ bafashije abari bamaze gukora Jenoside guhungira mu cyahoze ari Zaire.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru