Inama ya Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, yasoje impande zombi zisuzumiye hamwe uko zashimangira ubufatanye mu bya gisirikare, binyuze mu mikoranire ifatika.
Ni inama yari imaze iminsi iteraniye mu Rwanda, kuva ku wa Gatatu tariki 20 Gicurasi kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026.
Ni inama yari iyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, hamwe na Bwana Anatoly Punchuk, Umuyobozi Wungirije w’Urwego rwa Leta y’u Burusiya rushinzwe ubufatanye bwa Gisirikare.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko iyi nama “yasojwe neza” kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda i Kimihurura, Kigali.
Buvuga ko “Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma aho ubufatanye mu bya gisirikare bugeze, no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kubushimangira binyuze mu mikoranire ifatika kandi ifitiye impande zombi akamaro.”
Nanone kando impande zombi zishimiye imigendekere myiza y’ibiganiro, ndetse zongera gushimangira ubushake bwo guteza imbere ubufatanye ku nyungu z’Ibihugu byombi mu nzego zose zihuriweho.
Ubwo iyi nama yatangirara, Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bwavuze ko “Iyi nama ngarukamwaka ni urubuga rwo gusuzumiraho aho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burusiya bugeze, ndetse no kurebera hamwe indi mikoranire mishya y’ubufatanye.”

RADIOTV10








